skol
fortebet

Bazongere wamenyekaniye muri Filimi ya City Maid ari mu rukundo n’umusore bahuye agiye kumuha akazi [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 05, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa filime Bazongere Rosine yemeje ko ari mu rukundo n’umusore witwa Mahoro Musa bamenyanye agiye kumuha akazi.

Sponsored Ad

Bazongere Rosine ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe muri filime nyarwanda. Azwi muri City Maid nka Joseline, yakinnye igihe kinini muri Papa Sava, The Hustle n’izindi.

Uyu mukobwa utarakunze gushyira hanze ibyerekeranye n’ubuzima bwe bw’urukundo, kwifata byaranze amaze iminsi ashyira hanze amafoto ari kumwe n’umusore yeguriye umutima we aherekejwe n’amagambo aryoshye.

Rosine Bazongere yemeje ko ari mu rukundo n’uyu musore bamaze imyaka igera kuri bamenyanye.

Ati “ Uriya musore turakundana, twabanje kuba inshuti za hafi ubu tumaze umwaka umwe dukundana.”

Bazongere avuga ko bwa mbere amenyana n’umukunzi we, yari yamuhaye akazi ko kwamamaza kampani ye ndetse anamubwira ko asanzwe ari umufana.

Ati “ Twamenyanye agiye kumpa akazi ko kumwamamariza ariko yari asanzwe amfana akurikira ibikorwa byanjye, nyuma biza guhinduka turakundana.”

Uyu mukobwa avuga ko atakekaga ko yakundana n’uyu musore, gusa ngo yujuje byose akeneye ku mukunzi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa