skol
fortebet

Kamichi yasezeranye n’umukobwa bamaze imyaka 4 bakundana

Yanditswe: Sunday 10, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Kamichi yasezeranye n’umukobwa utatangajwe amazina ye bamaze imyaka 4 bakundana , aho umuhango wabereye muri Leta ya Tennessee muri Amerika.

Sponsored Ad

Umuhanzi nyarwanda Adolphe Bagabo uzwi ku izina ry’ ubuhanzi rya Kamichi yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we mu muhango wabereye mu Mujyi wa Knoxville muri Leta ya Tennessee kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 8 Kamena 2018.

Umuhango wogusezerana hagati yaba bombi wabaye mu bwiru bukomeye ndetse witabirwa n’inshuti ze nke zirimo Producer Lick Lick basigaye bakorana akaba ari na we wafashe amafoto make y’aba bombi.

Kamichi Cardinal wamamaye mu ndirimbo ‘‘Aho Ruzingiye’’, ‘‘Barandahiye’’, ‘‘Byacitse’’, ‘‘Kabimye’’, ‘‘Ifirimbi ya Nyuma’’, ‘‘Imitoma Irenze’’ n’izindi umukobwa bakunda ntiyifuje ko amazina ye ajya hanze kubera impamvu ze bwite aho bamaze imyaka isaga ine batuye ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Twakwibutsa ko Kamichi yafashe rutemikirere iva Kigali mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira 16 Mata 2014. Nyuma yuko atandukanye n’uwari umukunzi we Emely Dubois, wabaga muri Leta ya Connecticut bagiranye ibihe byiza ariko baza gutandukana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa