Kanyombya yasekeje abaturage baratembagara nyuma yo kuza yambaye imyambaro yambarwa naba Miss [ AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 28, May 2018
Mu birori bigamije gutangiza ubukangurambaga mu gutanga mituweri hakoreshejwe ikoranabuhanga mu Karere ka Nyamagabe, umunyarwenya Kanyombya yasekeje abantu ubwo yazaga yambaye agapanaro kamufashe kola ndetse na (swim sweets) yambarwa n’abakobwa bari ku mazi.
Uyu munyarwenya yasekeje abantu bari bitabiriye uyu muhango wo gushishikariza abaturage kugura mituweri ndetse no gukangurira abantu bose kuyigura.
Muri ibi birori Kanyombya yasetsaga abantu ababyinira zimwe mu ndirimbo zagiye zikundwa mu bihe byahise ari nako ashyiramo urwenya rwo benshi bamuziho, gusa ahanini benshi bakaba batangariye imyambarirere ye isa neza ni aya abakobwa biyerekana mu marushanwa y’ ubwiza ya Nyampinga kugera ubwo yavuye muri kano karere abatijwe izina rya Miss Nyamagabe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *