skol
fortebet

ShaddyBoo mu rukundo na Diamond Platnumz[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 28, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Diamond Platnumz umuhanzi ukomeye muri Tanzania, akomeje kurangwa n’amakuru agaragaza ko yaba yarasubiranye na bamwe mu bakobwa yagiye akundana nabo nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we w’imena Zari, ubu hakaba hagaragaye ko yaba afitanye ubushuti bwihariye n’umukobwa w’Umunyarwanda.

Sponsored Ad

Diamond Platnumz ubwo yaherukaga mu Rwanda, hatangiye kwaduka inkuru y’uko yaba yatangiye kubaka umubano wihariye n’umunyarwandakazi Mbabazi Chadia uzwi ku izina rya Shaddyboo, gusa aya makuru ntagihamya yigeze agaragaza ifatika bisa naho gusakazwa kwayo bicogoye.

Hagati aho muri iyi minsi amakuru yasakaye avuga ko Diamond ashobora kuba yongeye gusubirana n’umukobwa w’umunyamideli Hamissa Mobeto, banabyaranye umwana ariko kuri ubu haravugwa ko isano ry’ibiganiro afitanye na Shaddyboo ntaho rihuriye n’irya Mobetto.

Icyo gihe ubwo Diamond yari mu Rwanda, hasakaye amafoto naza Video zitandukanye zacicikanaga kumbuga nkoranyambaga ku buryo uwabibonaga wese yahitaga atangira gukeka urukundo hagati yabo.

Hari n’ibindi bikorwa byinshi byagiye biba, bikomeje kugenda biba ibimenyetso by’uko Diamond na Shaddyboo baba bakundana mu buryo bw’ibanga nkaho uyu mukobwa yigeze kwitabira ibirori by’isabukuru ya Diamond yabaye kuwa 02 Ukwakira 2017, ni ibirori byabereye Hyatt Regency Dar es Salaam.

Nanone kandi ibyo ntibihagije kuko ku italiki ya 1 Mutarama 2018, uyumukobwa yitabiriye igitaramo cya Diamond cyabereye Naivasha, muri Kenya, ari naho amafoto yagaragaje bombi bari kumwe mu cyumba hamwe n’umufotozi wa WCB uzwi ku izina rya Lukambu.

Bongo5 dukesha iyi nkuru yanditse ko ubwo aba bombi bari barikumwe muri Kenya, bagaragaye bambaye imyenda isa bituma benshi mu bakunzi baba bombi batekereza ko bari mu rukundo.

Shaddyboo uvugwa ko yaba afitanye urukundo rwihariye n’umuhanzi Diamond Platnumz yahoze ari umugore wa producer Meddy Saleh, bakaba baratandukanye bamaze kubyarana abana babiri.

Shaddyboo na Diamond bambaranye inkweto muri Hotel

Diamond Platnumz akomeje kuvugwaho kuba yaba akundana n’Abakobwa batandukanye, nyuma y’uko nawe atandukanye n’uwari umukunzi we Zari The Boss Lady , bitewe n’uko uyu muhanzi yari amaze igihe agaragaraho ibibazo byinshi by’Abagore bituma Zari afata umwanzuro wo kwigendera akabaho wenyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa