skol
fortebet

Kayonza:RIB yataye muri yombi Mukanzamuye Apronaria wararanye ijoro ryose n’abana 2 b’abahungu ari kubasambanya

Yanditswe: Wednesday 18, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku wa 16 Werurwe 2020 rwafashe umugore witwa Mukanzamuye Apronaria ukekwaho gusambanya abana babiri b’abahungu mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru ari yo, uwo mugore akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rukara muri Kayonza.

Icyakora yirinze gusobanura byinshi byerekeranye n’icyo cyaha n’uburyo cyaba cyarakozwemo, avuga ko bikiri mu iperereza.

Uyu mugore atawe muri yombi nyuma y’undi nanone witwa Nyiramfatahose Pelagie w’imyaka 25 y’amavuko utuye mu Murenge wa Bwishyura watawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17.

RIB ivuga ko Nyiramfatahose yafatiwe mu cyuho kuko basanze bararanye.

RIB ivuga ko ihohoterwa rikorerwa abahungu n’ubwo ridakunze kumvikana cyane nk’irikorerwa abana b’abakobwa, ariko ko na ryo ririho kandi ko RIB itazihanganira umuntu wese wishora mu bikorwa byo gusambanya no guhohotera umwana yaba umuhungu cyangwa umukobwa.

Ingingo ya 133 y’itegeko rihana icyaha cyo gusambanya umwana, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

gushyira igitsina mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Ibitekerezo

  • Nibyo koko,abagore benshi basambanya abasore bakiri bato.Hari n’abandi bagore bakuze bafite amafaranga,bashaka abasore bato bakaryamana.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa