Kenya:Umugabo yabyutse arebye asanga nta gitsina afite
Yanditswe: Saturday 26, Oct 2019
Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umugabo wabyutse yakwireba agasanga nta gitsina afite, inshuti basangiraga inzoga zagikase zirigendera.
Kuri uyu wa gatanu mu gace kitwa Muranga ho muri Kenya haravugwa inkuru y’umugabo ufite imyaka 51 y’amavuko utatangajwe amazina ye wabyutse agasanga ntagitsina afite.
Inkuru dukesha ikinyamakuru kitwa Ghettoradio cyavuze ko uyu mugabo ubwo ysangiraga n’bagenzi be inzoga yitwa Spree ngo yaje gusinda mu gitondo abyutse asanga nta gitsina afite, yaviriranye cyane kubera ko yasanze abo basangiraga bagikase.
Ngo yahise agira ihahamuka niko guhamagara Police ngo imutabare ajyanwe kwa muganga gusa ngo kubw’amahirwe macye yagejejwe kwa muganga ahita ashiramo umwuka.
Abantu bataramenyekanye basangiye nawe bahise baburirwa irengero aho inzego z’umutekano zigikora iperereza ku kintu cyatumye aba bantu bahemukira mugenzi wabo kano kageni.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *