skol
fortebet

Kicukiro:Abageni n’abakwe bafashwe na Polisi bajyanwa muri Sitade

Yanditswe: Tuesday 06, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Mbere abantu 57 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda #COVID-19, aho bakoreye ubukwe mu rugo rwa nyiri hotel Rainbow isanzwe ifunze kubera kutubahiriza amabwiriza.

Sponsored Ad

Byabereye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

Bisengimana Justin nyiri hotel, yahisemo kubajyana mu rugo gukora imihango y’ubukwe kuko hoteli yafunzwe.

Aba bafashwe nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Gatandatu abandi 43 bafatiwe muri Cenetra Hotel iherereye mu Murenge wa Rusororo, na bo bakoze ubukwe butubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Aba bose bafashwe baracibwa amande, bipimishe COVID-19 biyishyuriye bamenye uko bahagaze. Amahoteli ndetse na resitora bafatiwemo zirafungwa ukwezi kandi buri yose yishyure amande y’ibihumbi ijana na mirongo itanu by’Amafaranga y’u Rwanda (150,000Frw).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi itazatezuka gufata no guhana abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, kugeza igihe iki cyorezo kizatsindwa burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa