Kigali:Abaryamana n’abo bahuje ibitsina ngo bagiye gukorerwa ubuvugizi
Yanditswe: Monday 25, Nov 2019
Kuri uyu wa 4 i kigali habaye inama yahuje bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze, abashinzwe umutekano ndetse n’abaryamana bahuje ibitsina bagirana ibiganiro bitandukanye.
Muri iyi nama bamwe mu bayobozi biyemeje ko bagiye gukora ubuvugizi ku bo bayobora ndetse no kurwanya ihohoterwa n’ihezwa rikorerwa abaryamana bahuje ibitsina.
Nyuma yo guhugura abo bayobozi biyemeje gutanga umusanzu ufatika kugirango abaryamana bahuje ibitsina bagire amahirwe angana n’ay’abandi nko muri serivisi z’ubuvuzi n’ibindi.
Bwana Nizeyimana Seleman uyobora umuryango wa Hope and care yavuze ko banejejwe n’uko izi nzego zose zigiye kugira uruhare mu kurengera no kwita kuri aba baryamana n’abo bahuje ibitsina,yagize ati : « Twahuguye aba bayobozi ngo nabo bamanuke hasi babwire abo bayobora babakangurire kurwanya akato gakunze gukorerwa aba baryamana nabo bahuje ibitsina (LGBTI).
Ni amahugurwa yateguwe n’umuryango Hope and care , BHF (Building Hope for future) ndetse na HOCA ( Horizon Community Association),ku nkunga ya HDI, union Europeen ndetse nabandi bafatanyabikorwa.
Muri iyi minsi mu mibare igaragazwa n’abashakashatsi yerekana ko mu Rwanda amategeko ahari arengera abaturarwanda ku bijyanye n’ihezwa ndetse n’ihohoterwa.
Ibitekerezo
Muraka Puuuuuuu. Abaswa Gusa.
murahaze Sha! mumaze kwibagirwa amarira mwariraga musaba Imana ngo Ibarokore none mwijanditse mu butinganyi gusa
murahaze Sha! mumaze kwibagirwa amarira mwariraga musaba Imana ngo Ibarokore none mwijanditse mu butinganyi gusa
Ntidukeneye abatinhanyi mu gihugu cyacu batazadukururira uburakari BY’IMANA nkuko byagenze I sodoma n’igomora. Abayobozi bacu mwamagane ikibi.
Nibabareke aho kugira ngo ubyare abo utazarera, wakibanira n’uwo muhuje I Gitsina. Nibabahe umutekano namwe muri abantu
Nibabareke aho kugira ngo ubyare abo utazarera, wakibanira n’uwo muhuje I Gitsina. Nibabahe umutekano namwe muri abantu
Ayo mafaranga muri guhabwa n’iyo miryango mpuzamahanga niyo ari kubakoresha ibyo byose