skol
fortebet

King James yongeye gusubika igitaramo cyo kumurika Album ye cyari giteganyijwe mu mpera z’umwaka

Yanditswe: Monday 05, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

King James yavuze ko yongeye gusubika igitaramo cyo kumurika album ye nshya cyari giteganyijwe mu kwezi k’ Ukuboza uyu mwaka aho yavuze ko byatewe nuko yashakaga kureba uburyo bwiza umuntu yabikora aho ngo bidashobora kurenza ukwezi kwa Nyakanga 2019 atayishyize hanze.

Sponsored Ad

Umuhanzi nyarwanda Ruhumuriza James uzwi nka King James ku izina ry’ubuhanzi aganira na Sunday Night Show yavuze ko atagikoze igitaramo cyari giteganyijwe kuba mu mpera z’uyu mwaka aho ngo byatewe nuko yashakaga kubanza kureba uburyo bwiza yabikora kugirango bizagende neza.

Yakomeje avuga ko hari namwe mu masezerano yagiranye n’abaterankunga be barimo kampanyi y’itumanaho mu Rwanda yamusabye ko babanza gukora ibitaramo bigera kuri 4 cyangwa 5 bakabanza kuzenguruka u Rwanda begera abafana no mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kugira ngo bakore ibintu byiza.

Yagize ati “ Igitaramo cyo kumurika Album yanjye cyari kuba muri uyu mwaka nakimuriye muwundi mwaka mu rwego rwo kubikora mu buryo bwiza naho umuntu yabikorera kubera ko hahise haza ikindi gitekerezo n’abatera nkunga twumvikana ko tugomba gukora tour y’ibitaramo 4 cyangwa 5[turacyareba 5] mu bice bitandukanye by’igihugu no mu mujyi wa Kigali.”

Ngo iyi niyo mpamvu yatumye asubika iki gitaramo cyari giteganyijwe kuba muri uyu mwaka wa 2017 yiyemeza kugishyira mu mwaka wa 2019 aho ngo bidashobora kurenza mu kwezi kwa Nyakanga kitaraba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa