skol
fortebet

Knowless Butera yahishuye umurage ukomeye yasigiwe na mama we umubyara harimo no kuba atarigeze amukubita na rimwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 31, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Butera Knowless yavuze ikintu yakomoye kuri mama we umubyara Marie Claire Uyambaje cyakomeje kumubera umurage akigenderaho kugeza ubu.

Sponsored Ad

Knowless yavuze ko mama we umubyara yamuhaye umuco wo kwihangana agira ubu ngubu, uyu muhanzikazi ubwo yari mu kiganiro Samedi Detente yavuze ko Nyina yamusigiye umuco wo kwihangana waje kumubera umwe mu myitwarire ye ya buri munsi.

Uyu muhanzikazi avuga ko abantu bamubwira ko kwihangana agira yaba yarabikuye ku mubyeyi we umubyara.Yagize ati :” kwihangana ni ko abantu bambwira ngo nakurikije mama wanjye. Ngerageza kwihangana mu bikomeye , ibihe byose ndimo.”

Knowless yakomeje avuga ko kuririmba abikesha mama we, kubera mama we yari umuririmbyi ukomeye mu rusengero, akajya aririmba ari imbere ya nyina amukurikira ku rubyiniro buri gihe.Yagize ati ” Mu mikurire yanjye Mama wanjye yari umuririmbyi ukomeye muri korali ye, kurimba ni we nabikuyeho, najyaga jyana nawe kuririmba nkamuhagarara imbere tukaririmbana, abantu bari bamuzi nka wa mu mama ufite akana kamuhagarara imbere , ntabwo yari kunsiga. ”

Butera Knowless ubu ni umubyeyi w’ubatse urugo

Knowless avuga ko kandi kuva yamenya mama we kugeza atagihari hari ikintu atazigera yibagirwa kuri we , yagize ati:”Ikintu ntajya nibagirwa ni uko kuva namumenya kugeza atagihari , ntabwo yigeze ankubita , ntabwo nzi inkoni ye , yari acecetse cyane, atuje cyane ariko ankunda birenze. ”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa