skol
fortebet

Koffi Olomide yaciye mu rihumye ubutabera bwa Zambia

Yanditswe: Thursday 02, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi Koffi Olomide yaciye mu rihumye ubutabera bwa Zambia aho akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa umufotozi w’Umunyarwanda.

Sponsored Ad

Koffi Olomide yari amaze hafi icyumweru mu Mujyi wa Lusaka, yakoreyeyo ibitaramo bitandukanye. Yagiye muri Zambia bisa no kwishorayo kuko yari yakomanyirijwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu busaba ko atazakandagiza ikirenge ku butaka bwacyo ndetse ko nanabikora azahita atabwa muri yombi.

Koffi wageze mu gihugu cya Zambia kuwa 25 Nyakanga atwawe n’indege ya Kenya Airways , yazindutse agaragara ari gusura ingoro y’Abaperezida yo muri icyo gihugu avuga ko ari guha icyubahiro abatabarutse.

Ubutabera bumaze kumenya ko Koffi Olomide yageze muri Zambia, bwahise bumwandikira bumumenyesha ko agomba kwitaba akisobanura ku byaha ashinjwa birimo ikimaze imyaka itandatu cy’umufotozi witwa Ndayisenga Jean wakubiswe ubwo yashakaga gufotora uyu muhanzi.

Ikinyamakuru Zambia Observer, cyatangaje ko Koffi Olomide yanze kwitaba nkana urukiko rw’ibanze rwa Lusaka rwari rwamuhamagaje. Uwitwa Mark Mubalama wari wateguye igitaramo Koffi Olomide yakubitiyemo Ndayisenga ku wa 28 Ukuboza 2012, we yitabye urukiko.

Mark Mubalama yasabye urukiko ko rwakwimura iburanisha ry’ibanze rukaryimurira ku itariki Koffi Olomide azaba yagarukiye muri Zambia kugira ngo hatabamo kubogama ku ruhande rw’abaregwa.

Mubalama yemereye urukiko ko ku itariki ya 23 Kanama 2018, azagaruka mu rukiko ari kumwe n’umuhanzi Koffi Olomide bakisobanura ku byaha baregwa na Ndayisenga Jean[uzwi cyane nka Mandela] usanzwe ari umufotozi ukomoka mu Rwanda ariko ukorera muri Zambia.

Koffi Olomide yavuye muri Zambia ahakoreye ibitaramo bitandukanye birimo icyo yakoreye mu Ntara ya Copperbelt ndetse no mu Mujyi wa Lusaka.

Ubwo Koffi Olomide yakubitaga Ndayisenga, bari bahuriye kuri hoteli Taj Pamodzi undi ashaka gufata amafoto asanga uyu muhanzi wo muri Congo yariye karungu maze amukubita urushyi anamena camera ye.

Si Ndayisenga wenyine Koffi yakubise, icyo gihe yanakubise urushyi umwe mu babyinnyi be kubera umujinya yari yatewe n’imigendekere mibi y’igitaramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa