skol
fortebet

Kotswa igitutu n’abafana be byatumye Chameleone yemera gukorana indirimbo na Diamond

Yanditswe: Sunday 06, May 2018

Sponsored Ad

skol

Kubera igitutu cy’abafana benshi cyatumye Jose Chameleone yemera gukorana indirimbo na Diamond Platnumz.

Sponsored Ad

Mu myaka Ishize nibwo hagiye havugwa inkuru zitandukanye zagarukaga ku mubano wihariye wa Jose Chameleone ukorera umuziki we i Bugande ndetse na Diamond Platnumz nawe ukorera umuziki we muri Tanzania ko hagati yabo harimo urwangano mu gihe byavugwaga ko Diamond yasabye Chameleone ko bakorana indirimbo mu gihe uyu muhanzi nakintu yigeze abivugaho .

Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 2 Gicurasi nibwo Chameleone yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook avuga ko agiye gukorana indirimbo na mugenzi we Diamond nyuma y’ igitutu kinshi yokejwe n’abafana be bamusaba gukorana indirimbo nuyu mugenzi we ashimangira ko kuri ubu amajwi yamaze gukorwa aho basigaje gufata amashusho y’indirimbo yuzuye.

Yagize ati” kubw’ urukundo nkunda abafana banjye nafashe ingamba zo gukorana indirimbo na Diamond , biteganyijwe ko amajwi ndetse n’amafoto bigomba gusohocyera rimwe kuko amajwi yo ubu yararangiye “

Chameleone ni umuhanzi ufite amateka akomeye mu gihugu cya Uganda aho kuri ubu afatwa nk’ umwe mu bahanzi barivuga rikijyana mu buyozi kuko akunzwe n’ingeri zose haba urubyiruko ndetse n’abakuze .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa