skol
fortebet

Ku Nshuro ya 34 hibukwa Bob Marley,Dore ibintu 10 byashyizwe ahagaragara utaruzi kuri we

Yanditswe: Thursday 11, May 2017

Sponsored Ad

skol

Bob Marley, ntabwo azibagirana n’abakunzi b’umuziki ku Isi, by’umwihariko abakunzi ba Reggae n’abo bita aba Rasta, uyu muhanzi yatangaga ubutumwa bw’umwihariko butuma bamwe bamwita Umuhanuzi. Ibi ni ibintu 10 bitamenyekanye cyane mu buzima bwe. Kuri uyu wa 06 Gashyantare, uyu muhanzi yari kuba yujuje imyaka 72.
1.Yizeraga ko kunywa agatabi kurumogi ngo bibohora. Aha twibutse ko mu gihugu cyacu kunywa urumogi ari icyaha gihanwa n’amategeko.
2.Amazina yiswe akivuka ni Nesta Robert Marley ariko (...)

Sponsored Ad

Bob Marley, ntabwo azibagirana n’abakunzi b’umuziki ku Isi, by’umwihariko abakunzi ba Reggae n’abo bita aba Rasta, uyu muhanzi yatangaga ubutumwa bw’umwihariko butuma bamwe bamwita Umuhanuzi. Ibi ni ibintu 10 bitamenyekanye cyane mu buzima bwe. Kuri uyu wa 06 Gashyantare, uyu muhanzi yari kuba yujuje imyaka 72.

1.Yizeraga ko kunywa agatabi kurumogi ngo bibohora. Aha twibutse ko mu gihugu cyacu kunywa urumogi ari icyaha gihanwa n’amategeko.

2.Amazina yiswe akivuka ni Nesta Robert Marley ariko ubwo yafataga urupapuro rw’ingendo (passport) nk’umuturage wa Jamaica izina rye Robert barikuyemo.

3.Se umubyara ni umuzungu nyina akaba umwirabura ariko we yiyumvagamo kuba umwirabura.

4.Bob marley yarerewe mu muryango w’abagatolika nawe ari umugatolika mbere y’uko aba umu Rasta. Yayobotse idini rya Rastafarism, we yitaga iry’urukundo, mu myaka ya za 1960.

5.Igihe yarushingaga n’umugore we wa mbere Rita, yahise ajya kuba muri America (USA) aho yamaze igihe akora muri Hoteli DuPont i Miami no mu ruganda rw’amamodoka rwa Chrysler icyo gihe yakoreshaga amazina ya Donald Marley.

6.Uyu muhanzi wa Regea wakunzwe cyane ku Isi burya ngo abana be ntibagira umubare, ariko abemewe ni cumi n’umwe, abazwi cyane ni Ziggy Marley na Damian.

7.Burya Bob Marley ntiyaryaga inyama, yari umu ‘Vegetarien’ yiriraga imboga gusa, Bob yitaga imiti yo kwa muganga ko ariyo ‘drugs’, bitandukanye n’uko ngo bamushinjaga kunywa drugs we yitaga ibyatsi gakondo.

8.Bob Marley bamubajije umuhanzi yemera yavuze Bonny Wailer, abandi bahanzi yavuze ko ari “Skanks” iyi akaba ari ‘slang’ yo muri Jamaica ishaka kuvuga ikintu rusange kidafite umwihariko.

9.Itsinda yabagamo the Wailers umunsi umwe batumiwe mu birori bahageze ababiteguye barabirukana kuberako bari bakunzwe kurusha ba nyiri ibirori.

10.Bob ajya gupfa, ijambo yabwiye umuhungu we Ziggy Marley yagize ati: “amafaranga ntagura ubuzima” uyu ukaba ari nk’umurage yamuhaye ubwo yitabaga Imana ku myaka 36 gusa azize kanseri.

Ibitekerezo

  • Nibyiza ko tumenyako amafaranga atagura ubuzima

    RIP, Bob Marley

    Nanje Ndemer Kwatar Umunt Asanzwe Kuk Nindirimb Ziw Ziguman Akanovera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa