skol
fortebet

Kubera icyorezo cya Coronovirus Abanya-Australia bamaze udukingirizo mu maduka

Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Abantu batagira ingano batangiye kugura udukingirizo ubutitsa bizera ko twabafasha kwirinda Coronavirus nyuma yuko umwe mu bakoresha urubuga rwa facebook yanditse avuga ko abantu bagomba gukoresha agakingirizo kugirango birinde iyi virusi.

Sponsored Ad

Uwabyanditse yabwiraga abantu gushyira agakingirizo ku ntoki zabo mu rwego rwo kwirinda kwandura iyi ndwara y’icyorerzo imaze gukwirakwira hirya no hino mu bihugu bitandukanye byo kw’Isi, ikaba imaze guhitana abatari bacye.

Uwitwa Thanh Thai ukomoka i Sydney muri Australia, yasangije ifoto yububiko bw’udukingirizo ubusanzwe ngo buba bwuzuye ariko ubu bikaba bigaragara ko bwamaze kugurishwa bugashira, nyuma nyuma yuko abantu bapanitse kubera ubwoba.

Yagize ati: ‘Hari umuntu ushobora kumbwira uko byagenze?’ – Thanh Thai yanditse iruhande rw’ifoto.

Abandi ba mama bahise bamusubiza ko kugira ubwoba nyuma y’iyi nkuru yo ku mbuga nkoranyambaga yashishikarizaga abantu gukoresha agakingirizo mu kurinda intoki zabo virusi ya corona aribyo byatumye udukingirizo tugurwa tugashira.

Umukoresha umwe yarashubije ati: ‘Hariho inyandiko z’ubupfu zibwira abantu gushyira agakingirizo ku ntoki zabo kugirango bakande buto n’ibindi.’

Undi yongeyeho ati: ‘Ahari amayeri mashya yo kwamamaza, koresha inkokora yawe yambaye kugirango wirinde imyanda myinshi ishyirwa mu bidukikije.’

Undi yongeyeho ati: ” Birenze igisebo.”

Muri Australia, abaguzi benshi barimo guhaha bahunika ibiribwa kubera gutinya kuzabura ibiryo bitewe n’iki cyorezo cyugarije Isi.

Porofeseri Ian Mackay, inzobere mu ndwara zandura wo muri Kaminuza ya Queensland, yavuze ko abantu bagomba kuba nibura bafite ibiryo bakenera kugera ku byumweru bibiri muri iki gihe cy’iyi ndwara ya coronavirus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa