skol
fortebet

#Kwibuka25:Nyiraneza yavuze ko abamwiciye n’abamutwikiye abazi nubwo bataramwegera ngo bamusabe imbabazi gusa we ngo yarabababariye kubera umutima nama we

Yanditswe: Thursday 11, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, bo mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, barimo Nyiraneza Daphrose bavuga ko bazi abagiye babicira ababo muri jenoside ariko bakaba batabegera ngo babasabe imbabazi.

Sponsored Ad

Nyiraneza Daphrose avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye atuye mu Murenge wa Gatsata, Akagari ka Karuruma, aratwikirwa ndetse n’umugabo we aricwa. Avuga ko ababikoze abazi ariko akababazwa n’uko batamwegera ngo bamusabe imbabazi.

Yagize ati “Abanyiciye ndabazi n’abantwikiye ndabazi ntabwo gusaba imbabazi byoroshye ariko hari abo nababariye kubera umutimanama wanjye kugira ngo na njye ngire amahoro.”

Akomeza avuga ko u Rwanda ari urwa buri Munyarwanda ko bagomba kubana kubera ubuyobozi bwiza, ati “Hariho u Rwanda rumwe ntabwo hariho ibihugu bibiri by’Abanyarwanda, uko byagenda kose tugomba kubana kandi ikirenze ibyo ni uko igihugu cyacu gifite ubuyobozi bwiza, abakoze ibyaha, ubutabera bwaraturenganuye, Nyakubahwa Paul Kagame ntacyo atadukoreye.”

N’ubwo bimeze uko, Nyiraneza Daphrose avuga ko ubumwe n’ubwiyunge buzagera aho buba 100, atanga ingero agira ati “Nk’uko igihugu cyacu kidashyigikiye ingengabitekerezo ya jenoside, nk’uko abayobozi bacu badashyigikiye ko abantu batekerereza mu moko, twese turi Abanyarwanda, bizashoboka kandi iki gihugu tuzacyubaka.”

Mukamulinda Pelagie nawe utuye muri uyu murenge wa Gatsata, na we aganira na Flash Tv, yavuze ko ku itariki ya 10 Mata 1994, aribwo umugabo we yishwe, ariko ababikoze ngo ntabwo bari bamusaba imbabazi.

Ati “Ntazo bansabye rwose, twagiye no muri za Gacaca tubasaba ko duhuza gacaca bakanavuga n’ibyabaye tugasabana imbabazi barabyanga,… Batema urugi hano benshi narabarebaga ni ukuri ntawaturutse ku Gisozi, i Jali, Kabuye ni abaturanyi bacu twari duturanye aha.”

Kimwe n’abandi barokotse jenoside yakorewe Abatutsi bahuje iki kibazo, bishimira ko ubu bafite igihuza bavuga ko ari cyiza, kibakunda ndetse ngo n’umubyeyi wabo Paul Kagame ubakunda cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa