skol
fortebet

#Kwibuka27:Perezida wa FIFA yifatanyije n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe: Friday 09, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) Gianni Infantino yageneye ubutumwa bw’ihumure muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi.

Sponsored Ad

Nkuko abantu benshi ku isi bakomeje gutanga ubutumwa bwo gufata mu mugongo abatutsi babuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 aho abasaga miliyoni bose bishwe, Gianni Infantino nawe ari mu batanze ubu butumwa nk’uhagarariye iri shyirahamwe.

Ni ubutumwa Ishyirahamwe ry’umupira w’u Rwanda (FERWAFA) yashyize ku rubuga rwa Twitter mu kugaragaza ko Perezida wa FIFA yifatanije n’Abanyarwanda bose muri rusange ubutumwa bw’Ihumure aho yagize ati:” Mw’izina rya FIFA n’inshuti zose z’umuryango w’umupira w’amaguru, turashaka kwerekana impuhwe zacu kuri iyi Kwibuka 27 ” Perezida wa FIFA, Gianni Infantino

Yakomeje agira ati:” Iki nicyo gihe twibuke inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe, kureba ko aya makuba atazigera yibagirana kandi ko atazongera kubaho ukundi, no gufatanya kubaka ejo hazaza heza.’’

Ku munsi w’ejo Tariki ya 7 Mata 2021 nibwo u Rwanda rwatangiye icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 27, igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame, Aho bunamiwe inzirakarengane zingana 250 000 zishyinguwe ku rwibutso rwa Gisozi ndetse banacana Urumuri rw’Icyizere ruzamara iminsi 100.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa