skol
fortebet

Lose Control indirimbo nshya ya Meddy na The Ben

Yanditswe: Thursday 31, May 2018

Sponsored Ad

skol

The Ben ndetse na Meddy bagiye gushyira hanze indirimbo bahuriyemo bise Lose Control.

Sponsored Ad

Abahanzi b’abanyarwanda bakunzwe aribo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben na Ngabo Medard uzwi nka Meddy baritegura gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise “Lose Control” nyuma y’ igihe kinini benshi bibaza impamvu nyamukuru ituma badakorana indirimbo .

Iyi ndirimbo y’abahanzi bo mu Rwanda babarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika baritegura kuyishyira hanze mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.
Meddy yavuzeko iyi ndirimbo bise “Lose Control” yakorewe mu Rwanda muri Studio ya Monster Record bayikoze ubwo bose bahuriraga mu Rwanda mu bitaramo bari baje kuhakorera, bakaba bateganya ko bazayimurika kuwa mbere w’icyumweru gitaha.

Meddy na The Ben iyi ni indirimbo ya kabiri bakoranye kuko hari indi bakoranye yitwa “Jambo”, iyi bakaba barayikoranye mbere yuko berekeza muri Amerika, nubwo itamenyekanye cyane.

Aba basore bagiye muri Amerika mu Mwaka wa 2010, bamaze imyaka 7 bashyira hanze indirimbo nyinshi kandi zigakundwa byaje kurangira bagarutse mu Rwanda gutaramira abakunzi babo ndetse ibitaramo byabo bombi byasize amateka atazibagirana mu muzika Nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa