skol
fortebet

Mama wa Diamond yibasiwe bikomeye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga hanze ifoto ari kumwe n’umuhungu we

Yanditswe: Sunday 08, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Sandra Kassim, nyina wa Diamond, akomeje kwibasirwa n’abatari bacye, atungwa agatoki mu kugira uruhare mu itandukana ry’umuhungu we Diamond Platnumz, n’uwahoze ari umukunzi we Tanasha Donna.

Sponsored Ad

Sandra Kassim ashinjwa kurinda umuhungu we cyane ku buryo abura umugore n’umwe umushimisha mu bo Diamond agerageza kuzana mu rugo rwe.

Itandukana ry’umuhanzi Diamond Platnumz na Tanasha Donna wari umukunzi we banabyaranye umwana w’umuhungu, ni ryo rikomeje kuba indiri y’ikigsniro hirya no hino, kubera amakuru mashya akomeje kuza arikurikira ari nako nyina, Sandra Kassim atorohewe n’abamutunga intoki.

Nyuma y’uko Diamond atandukanye na Tanasha, Sandra yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram ari hamwe n’umuhungu we, ifoto yatumye uriya mukecuru yibasirwa n’abantu batagira ingano, bamushinja kugira uruhare mu guhungabanya inkundo z’umuhungu we, cyane cyane gutuma umuhungu we ataramba mu rukundo na Tanasha bamaze gutandukana.

Abafana bavuze ko kuba Sandra akunda umuhungu we atari bibi, gusa bamwibutsa ko iyo birenze urugero biba bibi.

Hari uwagize ati” mama sinakurenganya kuba ufitiye urukundo rwinshi n’umuhungu wawe Diamond uriko unatekereze ku hazaza he.’’

Undi na we yashinje nyina wa Diamond kurengera, kuko ibyo akora bitagezweho muri iki gihe tugezemo, ati:“Natwe twabyaye abana b’abahungu, ariko hari igihe kigera bikaba ngombwa ko tubareka bagashinga imiryango yabo. N’ubwo ukunda umuhungu wawe, agomba ubwe kwishakira uwo bazabana.”

Uyu we yongeyeho amubwira ko ibiri kumuvugwaho ariwe ubyitera, ati:“Urimo witukisha ibitutsi utari ukwiye gutukwa. Iyubahe, kuko naho waba washyiraho ifoto yawe mu gihe uri mukazi, ntacyo byamara kuko uri umugore kandi hari bigera bikaba ngombwa ko ubareka bakagenda. Twese dufite abana.”

Hari abandi bavuze ko buri mugore ukunze Diamond acirwaho iteka kubera kwiruka inyuma y’ubutunzi bwe. Hari umufana we usanga ibyo Diamond akora byose byaba byiza cyangwa bibi nyina atabyizera ngo yumve bimunyuze.

Ati” Ndumva mfite uburakari. Sinzi impamvu utazi icyo kwitwa maman bisobanuye. Ariko ndakubwiye mama Naseeb, Imana irakubona iyio urwanya umuhungu wawe. N’ubwo yagufata mu ntoki, urabyimba ntiwumva agasuzuguro.”

Uyu yasabye nyina was Diamond kubera umuhungu we umugore, ngo kuko ntawe yamuzanira ngo amunyure.

Ati” mureke uyu mugore arongorane n’umuhungu we.’’

Amakuru menshi avuga ko nyina wa Diamond ari we watumye Tanasha atandukana n’uriya muhanzi, nyuma yo kumubengukira umukobwa ukomoka mu muryango w’abaherwe bo muri Oman.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa