skol
fortebet

Marina yagize icyo avuga ku mubano we na Derek bivugwa ko bakundana

Yanditswe: Thursday 26, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Marina yavuze ko ari inshuti bisanzwe na Derek wo muri Active.

Sponsored Ad

Marina Deborah ni umwe mu bahanzi bakunze kuvugwa mu nkundo zitandukanye n’abahanzi gusa iyo ugerageje kubimubaza akenshi akubwira ko bihabanye nuko abantu babizi ahubwo ko ari inshuti zisanzwe.

Mu minsi ishize Marina yongeye gushyira hanze amafoto agaragaza ko akumbuye umuhanzi Derek wo muri Active nyuma yuko uyu muhanzikazi yongeye gushyira hanze amafoto yishimira ko begukanye igihembo cya PGGSS mu kimbo cyo gushimira Queen Cha bafashirizwa hamwe na kampanyi ya The Mane.

Ibi byatumye tubaza Marina niba yaba ari mu rukundo na Dere, Mu bitwenge byinshi adusubiza ko batari mu rukundo ahubwo ko Derek ari inshuti ye bisanzwe.

Yagize ati “Ni inshuti yanjye bisanzwe peeee , Ntakindi kibyihishe inyuma .”

Ibi bamwe iyo babyumvishe babifata nko kuyobya uburari cyane ko bihabanye n’amagambo Marina amaze iminsi ashyira ku mbuga ze nkoranyambaga agaragaza urukumbuzi rudasanzwe afitiye Derek aho uyu mukobwa akunze gushyiraho amafoto yarangiza akagaragaza ko ari umusore bakundana. Mu ijambo benshi bafata nk’inshobera mahanga rya [ Boy Friend ] bamwe bafata nko kuba umuntu yakwitwa inshuti yundi cyangwa akitwa ko bari mu rukundo bombi.

Kugera magingo aya ntiharamenyekana niba aba bombi bari mu rukundo cyangwa ari inshuti zisanzwe nkuko babivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa