skol
fortebet

Meddy yavuze ko atarasambana

Yanditswe: Monday 04, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi nyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe za Merika uzwi ku izina rya Meddy yavuze ko nta mukobwa araryamana nawe ahubwo ko ari imanzi.

Sponsored Ad

Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy ku izina ry’ ubuhanzi muri iki cyumweru dusoje yahaye amahirwe abafana be barenga ibihumbi 200 bamukurikira kuri Instagram, kuba buri wese yakwisanzura akamubaza icyo ashaka.

Bimwe mu bibazo yabajijwe harimo niba afite umukunzi maze asubiza ko amufite mu gihe abandi bitewe n’amarangamutima yabo bamubajije umubare w’abakobwa amaze kuryamana nabo abasubiza ko ari Imanzi .

Yasubije umufana we agira ati ” Icya mbere ni uko umukunzi wanjye aba mu mutima kurusha kuba ku mbuga nkoranyambaga.”

Abafana b’uyu muhanzi bamubajije niba atarakora imibonano na rimwe uyu muhanzi yasubije ko akiri imanzi. Ati ”Ndacyari imanzi, ahubwo wowe bimeze bite?.” Ibintu byatunguye benshi.

Meddy akundana n’umukobwa ufite inkomoko muri Ethiopia, witwa Mimi Mehfira. Banakunze guca amarenga ariko nta n’umwe urerura ngo avuge uko urukundo rwabo ruhagaze. Mu minsi ishije bari barikumwe mu biruhuko mu gihugu cya Mexique.

Umwaka ushize ubwo Meddy aheruka mu Rwanda yagaragaye ari kumwe n’ umukobwa muri hoteli bivugwa ko babanagamo.

Ibitekerezo

  • Iki ni IKINYOMA gikomeye.Igihe Meddy aza mu Rwanda,ibinyamakuru byatweretse umukobwa babanaga muli Hotel.Naho se wa Ethiopian ubana nawe muli Amerika?Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially (Imigani 5:15-20).Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yohana 6:40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa