skol
fortebet

Menya ibintu 5 bikomeye utari uzi byo kwirinda mu buzima

Yanditswe: Wednesday 26, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Kumva ko kubaho kwawe ari ubuyobozi cyangwa uwo ariwe wese, Kugendera cyane ku mahame y’amadini n’amatorero, Ubusambo, Ubusinzi n’Ubusambanyi nibyo bintu 5 bikomeye ukwiye kwirinda kandi ukarwanya.

Sponsored Ad

1. Kumva ko kubaho kwawe ari ubuyobozi cyangwa uwo ariwe wese

Benshi mu batuye Isi bibwira ko, kandi ni nako bashukwa, ko leta z’ibihugu byabo zibakunda kandi zibagenera uko babaho, nyamara sibyo, leta cyangwa undi muntu uwo ariwe wese utuye Isi, baharanira inyungu zabo bwite, bakugirira urukundo bitewe n’inyungu bakubonamo, “agaciro kawe mu isi, ni icyo uricyo”, nta muyobozi wakirwa nk’umuturage, cyangwa umukire wakirwa nk’umukene, ntibibaho!

Umuyobozi ajya ku butegetsi atowe cyangwa ahiritse ubundi buyobozi abunenga imikorere mibi, nawe yageraho akumva ko ageze mu karima ke, akumva ataburekura kandi azi neza ko kubugundira bizakururira igihugu cye akaga, harimo ubwicanyi,inzara,ubusahuzi,urugomo n’ubundi bugizi bwa nabi bigatera ingaruka mbi ku buzima n’imibereho by’abanyagihugu n’akarere muri rusange, ubwose bakunda abaturage cyangwa baba bareba inyungu zabo!Ese ko benshi bicwa n’inzara n’imibereho mibi, mwibwira ko hari leta y’igihugu n’imwe idafite imitungo yo kubeshaho abayo!

Muturage utuye Isi, kubaho ni uburenganzira bwawe, n’ikimenyimenyi uvuka ntawe wabisabye, wisanga ku Isi, niyo mpamvu uburenganzira bwo kubaho ntawe ukwiye kubusaba, ni uburenganzira bwawe kubona ibigutunga, kora ibikubeshaho bitabangamiye uburenganzira bwa mugenzi wawe, ubundi uharanire kurwanya akarengane.

2. Kugendera cyane ku mahame y’amadini n’amatorero

Abantu benshi babaye imbata z’amadini n’amatorero, bamwe biswe intama, nyamara intama ni itungo, ese natwe turi amatungo cyangwa turi abantu!Umuntu ni umuntu, itungo ni itungo,twibyitiranya!

Hari ubushakashatsi bwerekanye ko umuntu aturuka ku nguge, nyamara ibi nabyo ni ibinyoma, inyamaswa ibyara inyamaswa n’umuntu akabyara umuntu biragaragara turabibona.

Twigishijwe hifashishijwe ibitabo, Bibiriya na Korowani byigisha ko hariho uwaremye umuntu ariwe:”Imana”, nyamara usanga ushingiye ahanini no ku kuba harabayeho umugabo utari usanzwe mu Isi kandi mu gihe kitari kera cyane bitewe n’uko amateka ye azwi neza:”Yezu cyangwa Yesu Kirisitu”, yabayeho mu buryo butari busanzwe, akora ibitangaza bitabayeho n’ubu bitarabaho, yigisha iby’ubwami bw’Imana ariko ntiyiyita Imana, ahubwo avuga ko ariyo yamutumye, aha twashimangira ko koko duturuka ku Mana kuko n’uwo yadutumyeho yaje mu ishusho yacu.

Ikigaragara ni uko twabayeho k’ubuntu n’urukundo by’Imana, ntitubereyeho kuyitunga.

Ikibabaje ni uko amadini n’amatorero byashyize imbere amategeko n’amahame gusumba ubuntu n’urukundo, abitwa abakozi b’Imana ugasanga babona umuntu mu isura ye aho kumubona mu y’Imana, barakubona mu isura y’ubwoko, idini, uruhu, akarere n’ibindi byinshi byashyizwe imbere mu gutandukanya abantu, twarabiyobotse niyo mpamvu twirirwa twicana, ingaruka zabyo murazizi ntawe zitageraho.

Wasobanura ute ko ukorera Imana kandi abo yaremye mu isura yayo, wirirwa ubyigisha, warangiza ukababona mu isura yabo bwite? Ugafata bimwe mu byo kurya n’ibyo kunywa yabageneye ukabihindura ibyaha, kandi wirirwa wigisha ko byaremwe mbere y’umuntu wazanye icyaha nyuma yo gushukwa! Ukirirwa wigwizaho imitungo unayisesagura nyamara uzi neza ko bagenzi bawe bicwa n’inzara, kandi umwana wayo yaravuye mu Isi nta mutungo ahagira, Ubuse turayishimisha cyangwa turayibabaza!

Ikiruta byose ni ukumenya ko waremwe n’Imana mu buntu n’urukundo rwayo, ukagirira mugenzi wawe uwo ariwe wese ubuntu n’urukundo nkuko Imana yabikugiriye, bitabaye ibyo, uribeshya! Ntacyo wakora ngo uyishimishe, nta buntu n’urukundo ugirira bagenzi bawe ariyo yabaremye! Ese washimisha umubyeyi ute utabanye neza n’umwana we?

3. Ubusambo

Uko imyaka ishira indi igataha, Ubusambo bugenda bufata intera ndende.

Birababaje kuba umuntu avuka nta n’umwambaro avukanye, yamara kuba mukuru, akumva ko agomba kurya wenyine, akigwizaho imitungo, akarya akaribwa n’akataribwa, yagera k’ubutegetsi akumva ko ntawundi ushoboye atagomba kubuvaho, nibyo byibereye muri iyi si dutuyemo.

Hirirwa hatangazwa mu bitangazamakuru urutonde rw’abakire cyane ku Isi, nyamara ni nako hanatangazwa imibare y’abicwa n’inzara n’imibereho mibi, Ese abo baherwe bayobewe ko hari abatagira n’ibyo kurya birirwa bapfa? Ubwo ni ubusambo buri kugenda bwokama abantu.

Nta gihugu na kimwe mu isi kidafite ubushobozi bwo gutunga abenegihugu bacyo habayeho gusaranganya umutungo wacyo, ahubwo usanga ab’agatuza b’inda nini bashyiraho imipaka ikumira abandi.

Abavuga ko hari abavukana imbuto z’ubutegetsi ni ibinyoma by’amaco y’inda kuko ntawaremewe kuyobora ngo abandi baremerwe kuyoborwa, nta kamara mu butegetsi.

Ikizima muri byose ni ugusangira byose na bose.

4. Ubusinzi

Abantu benshi mu isi bari kugenda bokamwa n’ubusinzi, inganda zikora ibisindisha niko ziyongera kandi kubera ubwinshi bw’ababifata bigatuma zunguka cyane.

Ubusinzi cyangwa gufata ibindi biyobyabwenge ni ibintu biri kugenda bifata intera ndende kandi bifite ingaruka mbi k’ubuzima bw’umuntu n’isi, nabyo biri mu bibata cyangwa bikoloniza umuntu.

Kureka inzoga cyangwa kunywa nke bikakunanira, ugasanga ntacyo wabasha gukora utagafashe ni ubukoloni bubi cyane, ukwiye kwiyambura, zaguhombeje byinshi, zagutesheje umwanya n’icyubahiro.

Birababaje kwihekura, guhekura abandi, kwiyandarika, kwangiza umutungo wawe utabiteganyije, byose ukaba wabikora kubera inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge wafashe utabasha kwigenzura kubera byahinduye imitekerereze usanganywe.

Irinde kuba imbata y’icyo aricyo cyose cyahindura imitekerereze yawe.

5. Ubusambanyi

Ubusambanyi n’ikintu kiri kugenda kiyongera cyane mu isi, nubwo n’abatari abakire bagikora, ariko kiganje cyane cyane mu bafite amikoro kuko kigendana n’umurengwe.

Benshi mu bagabo bakize cyangwa bakomeye mubyo bazimanirwa harimo n’abagore babashimisha bakorana ubusambanyi, usibye gutuma basesagura umutungo wabo binagira ingaruka zo gusenya ingo zabo n’umuryango muri rusange hatanibagiwe gukurizamo indwara zihitana ubuzima bwabo n ‘ubw’imiryango yabo, ingaruka zigakwira isi yose.

N’abagore benshi bubu bifite ni uko, bumva kunyurwa kwabo ari ubusambanyi.

Mu bana, mu rubyiruko, abagore n’abagabo, ubusambanyi bugenda bwiyongera.

Wikokamwa n’ubusambanyi, irinde, genzura ubwonko bwawe, ukore igikwiye mu gihe cyangombwa, bivuze ngo wifate kugera igihe uzagereza igihe cyo gushaka, nushaka wirinde guca inyuma uwo mwashakanye kugira ngo hato utazayoborwa nabwo.

“Baho kubwawe, wituma hari ugomba cyangwa ikigomba kugenga imibereho yawe”.

Ibitekerezo

  • Iki gitekerezo ni cyiza pe turemeranya%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa