skol
fortebet

Menya impamvu itangaje yateye Anita kubyara umwana wa 2 yihuse n’ibindi utari uzi binjyanye n’ubuzima bwe harimo n’uko yari kuba umusirikare

Yanditswe: Wednesday 31, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umushyushya rugamba akaba n’umunyamakuru wa RBA,Anita Pendo yabajijwe ibibazo bitandukanye n’abakunze be bamukurikira ku rubuga rwa Instagram abazwa n’impamvu yamuteye kubyara umwana wa kabiri yihuse.

Sponsored Ad

Anita Pendo uherutse kwibaruka umwana wa kabiri nawe yabyaranye na Ndanda,abicishije ku rubuga rwa Instagram yavuze ko agiye gusubiza ibibazo 25 bimureba aho abakunzi be bishimiye uwo mwanya yabahaye wo kumubaza gusa byageze naho bamwe batangira no guterana amagambo bitewe n’ibisubizo bahabwaga bitabanyuraga neza.

Anita Pendo yagize ati "Ngiye gusubiza ibibazo 25 ariko nukumbaza ibindeba gusa",ibitekerezo bigera kuri 300 nibyo byaje kuri iyi Post aho abakunzi be bamukurikiranira hafi kuri Instagram bamubajije biratinda harimo n’abamubajije impamvu yatumye abyara umwana wa kabiri byihuse,ababwira impamvu yatangaje abantu ko ngo ari igihe cyo kubyara cyari kigeze kandi ko nta kwangiza umwanya.

Anita Pendo na Ndanda babyaranye abana babiri

Umufana yabajije Anita ati "Kuki wakurikije umwana vuba,turabizi ko abana ari umugisha",Anita nawe yamusubije muri aya magambo "Nuko igihe cyo kubyara cyari kigeze nta kwangiza umwanya".

Mu bindi bibazo Anita yagiye abazwa n’abakunzi be n’ibisubizo yagiye abaha ni ibi bikurikira ikinyamakuru Umuryango twabakusanyirije:

Ikibazo:Ni nk’iki umuntu yagukorera ukananirwa kumubabarira?
Anita :Kungambanira,gushyira ubuzima bwanjye mu kaga cyangwa ubw’abana banjye

Ikibazo:Kuri ubu umaze kuba umubyeyi w’abana 2..iyo ubareba bose wumva muri wowe umeze ute?wiyumva gute?ni iyihe experience bamaze kuguha kuva wabagira?cyangwa icyo wungutse naho wumva uzagera..icya nyuma Mama Tiran wo mu myaka 5 iri imbere tumwitegeho iki??
Anita :Numva nishimye,abana banyigishije kwihangana no kubabarira abampemukiye,nungutse urukundo ,andi maboko..nibyinshi pe..gukora cyane.

Ikibazo:Iyo utajya kuba umunyamakuru ni akahe kandi kazi wari gukora?
Anita :Umusirikare

Ikibazo:Urifuza kubyara undi mwana?
Anita :Yiiiii

Ikibazo:Ni irihe banga ukoresha ngo uhore wishimye kandi mu isi duhura na byinshi bitugerageza?
Anita :Ubuzima ni bugufi,kuba ntazi iminsi nsigaje ku isi bituma ibimbabaza ntabiha umwanya munini.

Ikibazo:Wabyaye iki?wamwise irihe zina?uzagaruka gukora ryari kuri Radio ?Ese ntuteganya kongera kuba umu emusi?kugusura se biremewe..utuye he..kunda cyane nubwo nkuzonze.
Anita :Umuhungu,Gisa,December,nzahora ndi mcee,biremewe,Remera,mrc..

Ikibazo:Pendo Ni iki utazibagirwa cyo mu bwana bwawe?
Anita :Urupfu rwa Papa

Ikibazo:Njyewe ndi umufana wawe nkaba n’umuturanyi guhera mu ntara y’iburasirazuba..nanze kuvuga neza (Gahini na Kiramuruzi)hamwe muri aho,ukuntu ngukunda gusa sha mbabazwa n’ikintu kimwe gusa?
Anita :Ikihe
Ikibazo:Umbabarire ku kwinjirira mu buzima mbivuze nk’umufana nkanabyifuza nk’umuturanyi rwose (Ubukwe kbsa twari tubukeneye nanubu kandi).
Anita :Byose Imana ibifite muri gahunda humura uzabutaha.

Ikibazo:Ese ubana n’umugabo
Anita :Yego

Ikibazo:Ni iki wigeze gukora kibi mu buzima ku buryo iyo ugitekereje wumva wigaye,hahandi wifuza gusubiza ibihe inyuma kugira ngo ugikosore?
Anita :Hari imyanzuro nafataga numva navugurura

Ikibazo:Ufite gahunda yo kubyara abana bangahe?
Anita :Nzabanza ndebe abo nshoboye kurera

Ikibazo:Ese wasezeranye mu rusengero
Anita :Oya

Ikibazo:Ese Gisa Ryan ni uwa Ndanda?ndavuga ise w’umwana!Ese wumva hari igihe kizagera ukajya muri korali?Ese bibaye ngobwa ko uba umuririmbyi ni iyihe Choir hano mu Rwanda waririmbamo?
Anita :Yego niwe Se...ibyo sindabitekerezaho

Ikibazo:Uzasezerana imbere y’Imana
Anita :Cyane

Ikibazo:Anita kubera iki ubyarana n’abagabo bagiye batandukanye ubwo nturi indaya..noneho mu mwaka umwe kweli!Hhhhhhh
Anita :Abahe bagabo..mbwira abo aribo nanjye mbamenye.

Nk’uko mwabonye bimwe mu bibazo Anita yagiye abazwa n’abakunzi be n’ibisubizo yagiye atanga..harimo aho yagiye yemera ko abana n’umugabo we mu gihe ku itariki ya 15 Ukwakira Ndanda ubwe ariwe witangarije ko batandukanye abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram,aho yagize ati "Amaso yanjye ari kuri Tiran na Ryan ibindi abantu bibwira n’ibyo bibeshyera sibyo..abambaza ibijyanye na Mum wabo murekeraho plz ,abanyandikira babimbaza ukuri kwa byo ni uko ntabana nawe ntuye Kacyiru agatura Remera,,mfite ubuzima bwanjye nawe akagira ubwo, rero ndumva ndi munzira zanjye no kumenya ejo hazaza hanjye n’abana banjye".

Ibitekerezo

  • Ibyo Anita akora,nukuvuga kuryamana n’uwo mutashakanye,bikorwa na millions nyinshi z’abantu.Babikora mu rwego rwo "Kwishimisha".Nyamara imana idusaba kushimisha n’umuntu umwe gusa,biciye mu mategeko (Imigani 5:15-20).Wibuke na Yozefu yishimanye na Maliya nyuma yuko Yesu avutse (Matayo 1:25).Babanje no kujya gutera igikumwe (kwibaruza) aho bakomokaga,i Bethlehemu (Luka 2:5).Imana itubuza ubusambanyi. Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje (1 Abakrinto 6:9,10).Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa