skol
fortebet

Meya w’umujyi yategetse abapolisikazi kuzajya bambara utwenda tugufi [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 11, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi w’umujyi wa Brummana mu gihugu cya Liban, Pierre Achkar yashyizeho itegeko ry’uko abapolisikazi bacunga umutekano wo mu muhanda bagomba kuzajya bambara utwambaro tugufi cyane mu rwego rwo kureshya no gukurura ba mukerarugendo batemberera muri uyu mujyi.

Sponsored Ad

Uyu muyobozi w’uyu mujyi yamaze kudodesha udukabutura tugufi cyane tugomba guhabwa Abappolisikazi bose bacunga umutekano wo mu mihanda yo muri uyu mujyi wa Brummana.

Ubwo Meya Pierre Achkar yaganiraga n’ikinyamakuru RT gikorera muri Liban yavuze ko yifuza ko igihugu cye cyahindura isura mu maso y’abo mu Burengerazuba bw’Isi.

Yagize ati “ Twebwe nk’abanya Libani twifuza guhiindura isura ya Libani mu maso y’abo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi. Ba mukerarugendo bagera kuri 99% baturuka mu bice byo ku Nyanja ya Mediterane bambara utujipo cyangwa udukanzu tugufi cyane. ”

N’ubwo uyu mu Meya yashyizeho itegeko ndetse rikanashyirwa mu bikorwa, abantu batari bake bo muri iki gihugu banenze umwanzuro w’uyu muyobozi bavuga ko ari ugutesha agaciro igitsina gore.

Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Lebanese Examiner bayigaragarije ko batishiiye iteshagaciro uyu mu Meya yakoreye abapolisi b’abagore, bagaragaza ko nta mpamvu y’uko babambika utwenda tugufi tugaragaza ubwambure bwabo mu gihe abapolisi b’abasore/abagabo baba biyambariye amapantalo.

Hari abandi banyuze ku mbuga zinyuranye zirimo nka twitter, aho nabo bahurizaga ku kuba icyemezo cya Meya Pierre Achkar gitesha agaciro igitsina gore ibintu bagiye bagereranya nko gukoreshwa ibikorwa by’ubusambanyi.

Ibitekerezo

  • Karabaye!! Uyu Mayor arashaka ko aba Bapolisi b’abakobwa baba Indaya z’aba Tourists.Bazabaha amafaranga menshi bareke akazi k’ubupolisi.Mayor namenye ko abagabo bakururwa cyane n’ibibero by’abakobwa.Namenye kandi ko gusambana ari icyaha imana itubuza.Icyo cyaha kizabuza ubuzima bw’iteka muli paradizo millions and millions z’abantu.Kimwe n’aba bambara ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa