skol
fortebet

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia yahuye n’umukobwa w’irobo bwa mbere [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 03, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Imashini muntu yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu 2015, Ku munsi wo ku wa Mbere yahuye na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia ,Abiy Ahmed bagirana ibiganiro n’ubwo kugeza ubu ibyo baganiriye bitarajya ahagaragara.

Sponsored Ad

Iyo Robot bise Sophia mbere yatangiye ibiganiro na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia nyuma yo kongera kubona bimwe mu bice by’iyi robot byari byatakaye ku kibuga cy’indege cya Frankfurt mu Budage.Ibi bikaba ari nabyo byatumye iyi Robot itagirana ibiganiro n’abanyamukuru ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu nzu ndangamurage ya Ethiopia iri mu murwa mukuru Addis Abeba .

Iyi mashini muntu yamenyekanye cyane mu kwezi ku Ukuboza 2017 .Ubwo yemererwaga ubwene gihugu bwa Arabia Saoudite. ifite ubushobozi bwo kuvuga neza ururimi rw’icyongereza gusa mbere y’uko itangira ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yabanje guhabwa ubushobozi bwo kuvuga ururimi rwa Amharic, ururimi ubusanzwe rukoreshwa mu gihugu cya Ethiopia.

Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed mubyo yatangaje yavuze ko yishimiye ko abakora mu kigo cy’ibijyanye n’ikoranabuhanga muri Ethiopia bari mu bakoze iyi Robot y’umukobwa Sophia. Ndetse anemeza ko Ethiopia izakomeza guteza imbere ibikorwa byo guhanga udushya no gushyiraho amahirwe y’akazi ku bantu babanyabwenge.

Iyi Robot Sophia izi kuvuga no gutekereza nka abantu ikagira ibisubizo byihuse cyane igendeye kubyo abantu bari kuyibaza cyangwa bavuga. Mu nama yabereye mu Mujyi wa Riyadh aho yaherewe ubwene gihugu, yatangaje ko yishimye cyane kandi ko ari igikorwa kizandikwa mu mateka.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Fitsum Arega, umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’intebe wa Ethiopia yemeje aya makuru , avuga ko iyi Robot ya mbere ijya gusa n’umuntu yitwa Sophia yahuye na Bwana Abiy, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa