skol
fortebet

Miss Anastasie wamenyekanye ubwo yategaga Moto bikamuhesha ikamba yibasiye bikomeye Miss Rwanda Iradukunda Liliane kubera agahinda yateye nyina wamubyaye[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 05, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mu minsi ishize nibwo kimwe mu binyamakuru byandikirwa hano mu Rwanda cyatangaje inkuru y’agahinda kenshi, umubyeyi wa Iradukunda Liliane afite nyuma y’uko umukobwa we abaye Nyampinga w’u Rwanda adaheruka kuganira no kubonana n’umubyeyi we. Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Popularity na Miss Earth Rwanda 2018 yagaye bikomeye Iradukunda Liliane ndetse anamugira n’inama.

Sponsored Ad

Umutoniwase Anastasie wabaye Nyampinga ukunzwe n’abantu (Miss Popularity) mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ndetse akongera no kwegukana irushanwa rya Nyampinga w’ibidukikije mu Rwanda 2018 (Miss Earth Rwanda 2018 mu ndimi z’amahanga), abinyujije ku rubuga rwa Instagram yanenze Iradukunda Liliane kuba yarateranye umubyeyi we ari nawe mukobwa wenyine afite.

Ibi yabivuze ari igitekerezo kuri konti y’umwe mu bakwirakwije aya mashusho y’umubyeyi wa Liliane, akaba ari amashusho yafashwe na Inyarwanda mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umubyeyi wa Iradukunda Liliane.

Miss Anastasie yagize ati: “Mfashe uyu mwanya kugira ngo ngaye cyane @miss_iradukunda_liliane baravuga ngo akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu. Birambabaje cyane kumva aya magambo umubyeyi wawe avuze kumva ko agufite uri umukobwa wenyine ukamwicisha agahinda bigeze aha.”

Yakomeje agira ati: “Ibyo wakoze ntabwo ari byo mugenzi wanjye, uzace bugufi umusabe imbabazi kabone n’ubwo nta kibazo, yaba afite uburwayi cyangwa ikindi ntiwagakwiye kumutererana kariya kageni, ugeze aho ubwe yatura akabivuga. Ndagusabye ibi bibaye bikwigishe nyabu wereke urukundo umubyeyi wawe umwiteho umube hafi aragukeneye ngo muganire akubwire ikibazo afite. Ni inama nakugiraga nka Nyampinga wacu. Mbisubiremo akabura ntikaboneke ni nyina w’ Umuntu.”

Miss Anastasie yatangaje ko acyumva iby’uko Miss Liliane yatereranye umubyeyi we, yabifashe nk’ibihuha, gusa ngo yaje kubyemera neza amaze kwibonera ikiganiro ikinyamakuru Inyarwanda yagiranye n’umubyeyi wa Miss Liliane. Miss Anastasie avuga ko yababajwe cyane no kumva uburyo Miss Liliane yateye agahinda gakomeye umubyeyi we mu gihe ari we mukobwa wenyine afite.

Iyi nkuru y’agahinda kenshi umubyeyi wa Iradukunda Liliane afite yamenyekanye mu minsi ishize mu gihe hari kuba amarushanwa yo gutoranya uzasimbura Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane irimbanije. Byitezwe ko tariki 26 Mutarama 2019 ari bwo hazamenyekana uzasimbura Iradukunda Liliane Miss Rwanda 2018.

Ibitekerezo

  • Ibi ntawe bitateye agahinda ninawe miss utarigeze ugira icyo akora tumuheruka atorwa ntumbaze aho yagiye yahise aceceka ariko ntanuwamurenganya nokumureba numwana no mumutwe numwana yaracyeneye umuntu akajya amugira inama

    UBU SE IYI NI INKURU NYABAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa