skol
fortebet

Miss Naomie yemereye ba bageni barajwe muri Sitade ibintu byose bijyanye n’imyambaro banemererwa gukorerwa ijoro ry’urukundo ku buntu muri Hoteli[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 07, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Abantu benshi cyane bagiye bagaruka kuri aba bageni berekana ko batishimiye ibyakozwe na Polisi aho benshi banavugaga ko bihabanye n’umuco nyarwanda. Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2020 yatangaje ko bemereye aba bageni ibintu byose bijyanye n’imyambaro mu iduke rye ry’imyenda ryitwa Zoi rya Miss Naomie.

Sponsored Ad

Miss Naomie yagize ati "Ibyabaye byarabaye ariko ntabwo nanone umugeni akwiriye kurangiriza umunsi we hariya hantu, kuba wambaye umwenda w’umweru ukarangiriza muri stade". Abajijwe niba ubwo butumwa bw’ibyo yabemereye bwabagezeho, yavuze ko batanze nimero ahantu hose kugira ngo aba bageni bazabambike ku buntu.

Umwe mu bagize Mackenzie nawe anyuze kuri Twitter yagize ati ’’Iki ni ikintu kigaragara neza ko Zoi nayo yishimiye kubaha imyambaro bifuza". Yongeyeho ati "Muhawe ikaze igihe cyose".

Miss Naomi avuga ko bariya bageni bemerewe kuza mu iduka rye bagafata icyo bashaka cyose yaba inkweto, amashati, amakanzu mu byo bacuruza.

Mu bandi bantu bagize icyo batanga kuri bariya bageni harimo Emile Umuyobozi wa Onomo Hotel wavuze ko aba bageni babemereye kuza muri iyi hoteli bagafata icyo bashaka nijoro, bakabakorera ijoro ry’urukundo ku buntu n’ubwo iryo bari bateguye ryapfuye bitewe n’amakosa yabo bakoze yo kwica amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya Covid-19.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa