skol
fortebet

Miss Vanessa yahaye gasopo abantu bamwitiranya n’abakobwa birirwa ku mbuga nkoranyambaga bacugusa amabuno

Yanditswe: Thursday 08, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Miss Uwase Vanessa yavuze ko Atari umu ‘Slay Queen’ bamwe mu bakobwa birirwa ku mbuga nkoranyambaga bacugusa amabuno ahubwo atangaza ko kuri ubu arajwe ishinga no gukarishya ubwenge ndetse ko umwaka utaha azarangiza kaminuza.

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi bamwe mu bazikoresha biharaje kuvuga ko bamwe mu bakobwa bakunda gukoresha zino mbuga nkoranyambaga ko akenshi arizo ziba zibatunze aho bamwe bazikoresha mu buryo bwo kuryoshyaryoshya igitsina gabo gifite agatubutse mu rwego rwo kuryamana nabo bagamije kwishimisha nabo bakabaha amafaranga.

Bamwe mu bitwa aba Slay Queen bashimangira ko ari abakobwa badatana no kugaragaza imiterere y’umubiri wabo ku mbuga nkoranyambaga ndetse bakarangwa no guhora mu myambaro igezweho ndetse n’ibindi by’agaciro biba bigezweho ku isi.

Ikindi barangwa no kuba mu bitaramo bikomeye ndetse no gusohocyera mu tubyiniro duhenze kandi dusohokeramo n’abantu bifite ntibatana n’amafunguro ahenze ndetse nibyo kunywa bihenze , imodoka nziza n’ibindi akenshi basakaza ku mbuga nkoranyabaga bashaka kwerekana ko babayeho mu buzima bwiza ndetse akenshi bakarangwa n’njyendo zihoraho hanze y’igihugu.

Kuri uyu wa Gatatu Miss Uwase Vanessa yavuze ko Atari mu uwo mubare waba ’Slay Queen’ ndetse akomeza avuga ko ari umukobwa ufite icyerekezo yihaye ndetse ko ibikorwa bye birimo ubucuruzi birimbanyije.

Yagize ati” Nshaka gukuraho urujijo kuri iki kintu ku bakobwa bajya bambwira ko batekereza ko nanjye ndi Slay Queen; mwumve neza … ndi gukora ubucuruzi nshaka ko bugera ku rwego rwo hejuru [V Coffee House].”

Yakomeje avuga ko iyo atari mu bucuruzi, aba akarishya ubwenge.

Ati “Iyo ntari gukora mu bucuruzi, umutwe wanjye uba uri kuri mudasobwa ndi kwiga mboneyeho no kubatumira umwaka utaha muri Nyakanga kuko nzarangiza kaminuza. Ntabwo njya niyerekana mu myambaro n’inkweto bihenze cyangwa ngo mpfundure inzoga zihenze muri weekend mu tubyiniro dutandukanye. Nshaka gutanga umusanzu ku muryango wanjye mu gihe nkibana nawo.”

Miss Uwase yavuze ko amafaranga abona ayizigama ashaka kuzakomeza amashuri ye mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa