skol
fortebet

#MissRwanda2021:Abakobwa batojwe uko bagomba kuvugira mu ruhame bakina n’udukino dusaba ubwenge no gutekereza cyane[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 10, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Ku munsi wa 2 w’umwiherero w’abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021,kuwa kabiri tariki 9 Werurwe abakobwa babyukiye mu myitozo ngororamubiri mbere yo kuganirizwa kuri gahunda zitandukanye bari bateguriwe.

Sponsored Ad

Nkuko Miss Rwanda yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yavuze ko imyitozo ngororamubiri ifasha abakobwa kwirirwana akanyamuneza no gukora neza gahunda zabo bafite ubuzima bwiza.

Miss Rwanda yagize iti « Good morning from the boot camp. The girls started their day strong with early morning workout. Fitness instructor Gael Girumugisha led the girls through various aerobic exercises. Sports wear offered by our partner, Magasin Sport Class. #MissRwanda2021 ; Ensuring the well-being and physical fitness of the contestants is one of our priorities during their stay at the boot camp. Morning workout including some stretching and jogging helps the girls stay fit and energize for the day. #MissRwanda2021 ».

Nyuma yo gukora imyitozo ngororamubiri, aba bakobwa baganirijwe ku bintu bitandukanye harimo no gutozwa kuvugira mu ruhame bizwi nka public speaking ndetse no kwigirira icyizere nk’imwe mu ndangagaciro ikomeye ikwiye kuranga Nyampinga w’U Rwanda.

Nyuma yaho abakobwa 20 bakinnye udukino dutandukanye dusaba ubwenge no gutekereza cyane (mind games).

REBA HASI AMAFOTO ATANDUKANYE Y’ABAKOBWA 20 BARI MU MWIHERERO MU BIKORWA BITANDUKANYE:















AMAFOTO@Miss Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa