skol
fortebet

MissRwanda2021:Ali Kiba nawe yagaragaje umukobwa ashyigikiye

Yanditswe: Thursday 25, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Ali Kiba ukomoka muri Tanzania yatangaje ko ashyigikiye umukobwa witwa Umutesi Lea urimo guhatanira irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021, Ali Kiba yatunguranye ahishura ko ashyigiye Umutesi Lea mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2021.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ali Kiba yashyizeho amafoto anyuranye y’uyu mukobwa arangije agira ati “Mutore Lea Umutesi …”

Uyu mukobwa mu gusubiza Ali Kiba, yagize ati “Urakoze cyane, mbuze icyo ndenzaho.”

Umutesi Lea ufite nimero 27 nk’umubare ari gutorerwaho, ni umwe mu bahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.Uyu mukobwa w’imyaka 22 yitabiriye irushanwa ry’ubwiza nyuma y’imyaka icumi mukuru we Uwizeye Gentille yitabiriye Miss East Africa Belgique, irushanwa ryabaye mu 2011.

Abakobwa 37 batsindiye guhatanira ikamba rya Miss Rwanda bose bamaze guhabwa nimero bazatorerwaho, hagendewe ku nyuguti itangira amazina yabo.

Abakobwa babiri ba mbere bazagira amajwi menshi kurusha abandi (SMS na Online), bazahita babona PASS ibajyana mu mwiherero (Boot Camp).

Gutora kuri SMS, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y’umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525.

Biteganyijwe ko gutora bizafungwa tariki 6 Werurwe 2021 ku munsi wa Pre-Selection ubwo bazatangazwa 20 ba mbere bazahita bajyanwa mu mwiherero.

Dore Nimero abakobwa bazatorerwaho:

1.Akaliza Amanda

2.Akeza Grace

3.Akaliza Hope

4.Dorinema Queen

5.Gaju Evelyne ahagarariye

6.Ingabire Esther

7.Ingabire Grace

8.Ingabire Honorine

9.Isaro Rolitha Benitha

10.Ishimwe Sonia

11.Kabagema Laila

12.Kabera Chryssie

13.Kayirebwa Marie Paul

14.Kayitare Isheja Morella

15.Mbanda Godwin Esther

16.Mugabe Sheilla

17.Mugabekazi Assouma

18.Musana Teta Hense

19.Musango Nathalie

20.Mutesi Doreen

21.Muziranenge Divine

22.Teta Cynthia

23.Teta Raissa Keza

24.Ufitinema Berline

25. Umunyana Divine

26. Umunyurwa Melisaa

27.Umutesi Lea

28.Umutoni Witness

29.Umutoniwase Sandrine

30. Umwaliwase Claudette

31. Umwali Dinah

32. Uwankusi Nkusi Linda

33.Uwase Aline

34.Uwase Kagame Sonia

35.Uwase Phionah

36.Uwera Aline

37. Uwimana Clementine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa