MissRwanda2021:Ali Kiba nawe yagaragaje umukobwa ashyigikiye
Yanditswe: Thursday 25, Feb 2021
Umuhanzi Ali Kiba ukomoka muri Tanzania yatangaje ko ashyigikiye umukobwa witwa Umutesi Lea urimo guhatanira irushanwa rya Miss Rwanda 2021.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021, Ali Kiba yatunguranye ahishura ko ashyigiye Umutesi Lea mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2021.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ali Kiba yashyizeho amafoto anyuranye y’uyu mukobwa arangije agira ati “Mutore Lea Umutesi …”
Uyu mukobwa mu gusubiza Ali Kiba, yagize ati “Urakoze cyane, mbuze icyo ndenzaho.”
Umutesi Lea ufite nimero 27 nk’umubare ari gutorerwaho, ni umwe mu bahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.Uyu mukobwa w’imyaka 22 yitabiriye irushanwa ry’ubwiza nyuma y’imyaka icumi mukuru we Uwizeye Gentille yitabiriye Miss East Africa Belgique, irushanwa ryabaye mu 2011.
Abakobwa 37 batsindiye guhatanira ikamba rya Miss Rwanda bose bamaze guhabwa nimero bazatorerwaho, hagendewe ku nyuguti itangira amazina yabo.
Abakobwa babiri ba mbere bazagira amajwi menshi kurusha abandi (SMS na Online), bazahita babona PASS ibajyana mu mwiherero (Boot Camp).
Gutora kuri SMS, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y’umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525.
Biteganyijwe ko gutora bizafungwa tariki 6 Werurwe 2021 ku munsi wa Pre-Selection ubwo bazatangazwa 20 ba mbere bazahita bajyanwa mu mwiherero.
Dore Nimero abakobwa bazatorerwaho:
1.Akaliza Amanda
2.Akeza Grace
3.Akaliza Hope
4.Dorinema Queen
5.Gaju Evelyne ahagarariye
6.Ingabire Esther
7.Ingabire Grace
8.Ingabire Honorine
9.Isaro Rolitha Benitha
10.Ishimwe Sonia
11.Kabagema Laila
12.Kabera Chryssie
13.Kayirebwa Marie Paul
14.Kayitare Isheja Morella
15.Mbanda Godwin Esther
16.Mugabe Sheilla
17.Mugabekazi Assouma
18.Musana Teta Hense
19.Musango Nathalie
20.Mutesi Doreen
21.Muziranenge Divine
22.Teta Cynthia
23.Teta Raissa Keza
24.Ufitinema Berline
25. Umunyana Divine
26. Umunyurwa Melisaa
27.Umutesi Lea
28.Umutoni Witness
29.Umutoniwase Sandrine
30. Umwaliwase Claudette
31. Umwali Dinah
32. Uwankusi Nkusi Linda
33.Uwase Aline
34.Uwase Kagame Sonia
35.Uwase Phionah
36.Uwera Aline
37. Uwimana Clementine
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *