skol
fortebet

#MissRwanda2021:Kayitare Isheja Morella yahize abandi mu irushanwa rya Siporo bimwongerera amahirwe yo kujya mu 10 ba mbere[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 16, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Kayitare Isheja Morella ufite nimero 14 muri Miss Rwanda 2021 yahize abo bahataniye ikamba mu irushanwa (Challenge) rya siporo, bimwongerera amahirwe yo kwinjira mu icumi ba mbere bazamenyekana ku munsi wo gutanga ikamba.

Sponsored Ad

Aba bakobwa uko ari 20, bagabanyijwe mu matsinda atanu y’abakobwa bane, aba bararushanyijwe buri tsinda ritanga uwa mbere wagiye mu cyiciro cya nyuma.

Batanu bageze ku cyiciro cya nyuma ni Kayitare Isheja Morella, Uwase Phiona, Umutesi Lea, Kayirebwa Marie Paul na Musana Teta Hense.

Irushanwa rya siporo ryatsinzwe na Kayitare Isheja Morella wahize abandi yegukana atyo challenge ya mbere yatanzwe muri Miss Rwanda 2021.

Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umukobwa utsinze challenge aba yiyongereye amahirwe yo kuzinjira mu icumi ba mbere bazamenyekana ku munsi wo gutanga ikamba.

Si challenge ya siporo gusa izakorwa mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 kuko hategerejwe n’izindi challenges zitandukanye.

Irushanwa rya siporo ryateguwe rinakoreshwa n’umutoza w’aba bakobwa ariwe Girumugisha Gaël usanzwe unabakoresha imyitozo ngororamubiri muri boot camp.

Tariki 20 Werurwe 2021 nibwo hazamenyekana Miss Rwanda 2021 uzasimbura Nishimwe Naomie wari umaze umwaka afite iri kamba.

Bitewe n’icyorezo cya COVID-19 iri rushanwa ryateguwe mu buryo budasanzwe. Amajonjora y’ibanze yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, gutora 20 bajya mu mwiherero bibera mu muhezo ariko byerekanwa kuri Televiziyo na YouTube, ni nako bizagenda ku munsi wa nyuma.

Mu itangazo ryo kwamamaza ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, abategura Miss Rwanda bemeje ko kureba umuhango wo gutanga ikamba bizaca kuri KC2 ariko abakeneye kubirebera kuri YouTube bazabanza bishyure $3.

Ni ibintu bitari bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda kuko ibindi bitaramo byagiye bica kuri uru rubuga bitigeze byishyuzwa na rimwe, ibintu bishobora no kubangamira benshi.

Irushanwa rya Miss Rwanda rikurikirwa n’abantu benshi, abakoresha YouTube cyane ni abatuye mu mahanga n’abandi bari mu gihugu ariko badashobora kureba KC2.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa