skol
fortebet

Mu gitaramo cy’ urwenya Shaddy Boo na Senderi bataramiweho kubera udushya twabo [ AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 02, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Shaddy Boo, umugore w’umunyabirori uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda ndetse na Senderi International Hits bataramiweho biratinda kubera udushya bazwiho turimo imvugo ya Odeur ya Ocean ndetse no kugira amazina menshi kurusha abandi.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru Taliki 1 Nyakanga 2018. Muri Kigali Serena Hotel habereye igitaramo cy’urwenya cyitabiriwe bikomeye n’abakunzi b’urwenya bari bakubise buzuye baje kwihera ijisho abanyarwenya bazwiho gusetsa mu Rwanda ndetse no mu bihugu by’abaturanyi.

Mu banyarwenya bari baje gusurutsa abanyarwanda harimo abazwi cyane muri Uganda, Pablo Kimuli na mugenzi we Alex Muhangi uzwiho gusetsa mu buryo buhambaye.

Uhereye kuri Alex Muhangi ndetse na Pablo ahanini izina Shaddy Boo ryagarutse kesnhi mu kanwa kabo. Aho bavuze kuri uyu mugore wari muri Serena Hotel ahabereye igitaramo ko ahanini bamusanishaga n’uburyo Isi yahindutse muri iki gihe kubera imbuga nkoranyambaga ubundi bakamuvugaho ku byerekeye abagore bakurura abagabo mu Rwanda.

Alex Muhangi yavuze kuri Shaddy Boo nk’umugore urangariwe cyane muri iki gihe haba mu Rwanda no hanze. Yavuze uburyo Davido wo muri Nigeria na Diamond bakururanyeho na Shaddy Boo ndetse na we ko yifuza kwiyongera mu mubare w’abasore yashituye, abantu baraseka bivayo.

Uwitwa Pablo Kimuli wasekeje abantu mu buryo buhambaye, akigera imbere y’abakunzi b’urwenya yahereye ku nkuru ivuga uburyo u Rwanda ari igihugu cyiza kurusha ibyo yagezemo byose.

Ibi ntibyari bisekeje! Yahise avuga ko ari mubatunguwe cyane n’amazina ya bamwe mu bahanzi nyarwanda bitwa nka Senderi International Hit Ingwe y’Umujyi Chris Brown w’i Kigali’. Yagize ati “Uyu we ndakeka ahitamo izina bitewe n’uko ikirere cyifashe!’, bose bahise basekera rimwe.

Urwenya rwa Pablo rwasekeje benshi ubwo yavugaga ku buryo umwana w’umukire aba atandukanye atandukanye n’uwo mu bakene haba mu mitekerereze n’imigirire. Yahise abisanisha n’uburyo n’imbwa zo mu bakire usanga zihagazeho mu mitekerereze no mu kazi kazoo kurusha izo mu bakene.

Iki gitaramo cyasojwe na Ragga Dee wishimiwe cyane mu ndirimbo ze zakanyujijeho hambere nka ndirimbo nka Ndigida, Oyagala Cash n’izindi zakunzwe .

REBA AMAFOTO








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa