skol
fortebet

Mu gitaramo cya Meddy muri Calorado abakobwa barwaniye kumwaka nimero ya telefone[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 28, May 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gitaramo Meddy yakoreye muri Calorado abakobwa barwaniye kumuha Telefone ngo bifate ifoto [selfie] ndetse anabasigire nimero ye ya Telefone.

Sponsored Ad

Umuhanzi nyarwanda Ngabo Jobert Medard uzwi nka Meddy ,umaze gufata bugwate imitima y’abatagira ingano, yeretswe urukundo rudasanzwe n’abafana be mu gitaramo gikomeye yakoreye I Denver muri Colorado ho muri Leta Zunze Ubumwe z’America.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu Tariki ya 26 Gicurasi 2018 nibwo Meddy yari arimo gutaramira I Denver muri Colorado, imbere y’abafana benshi biganjemo abakobwa bari bishimiye kubona Meddy abataramira imbona nkubone, ndetse bamwe bakajya bamuha Telefoni zabo kugira ngo yifate Selfie barikumwe aho bamwe banifuzaga gusigarana nimero ye ya telefone.

Mu ndirimbo yaririmbye muri kino gitaramo harimo Ntawamusimbura yashimishije benshi cyane, Slowly n’izindi nyinshi zikunzwe.

REBA AMAFOTO:




Ibitekerezo

  • Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially (Imigani 5:15-20).Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yohana 6:40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa