skol
fortebet

Mu mafoto ihere ijisho uburanga bw’umuhanzikazi Camila Cabello wagiriye ibihe byiza mu Rwanda(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 03, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bw’umuhanzikazi Camila Cabello uturuka muri Leta zunze ubumwe z’America wari umaze iminsi mu Rwanda mu biruhuko byo gusoza umwaka ndese no kuwutangira.

Sponsored Ad

Camila wishimiye kuza mu Rwanda yabonyeho gusura ibikorwa bitandukanye birimo Ingagi zo mu Birunga mu majyaruguru y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, aho yavuze ko atazibagirwa ibihe byiza yahagiriye.

Mu butumwa buherekejwe n’amashusho y’ingagi zo mu Birunga Camila Cabello yatangiye agira ati “Sinigeze na rimwe ndota ko umunsi umwe nzazamuka ishyamba rihoramo imvura ngo nirebere imbonankubone ingagi zo mu Birunga.”

Yakomeje agaragaza ko ibi bitangaza byabayeho agasura izi ngagi zinejeje zo mu Rwanda, ariko ko ibyishimo byamuhaye bitagereranywa.

Ati “Nakunze aha hantu ndetse n’abaturage twamenyanye (byumwihariko ndashimira inshuti yanjye Francois Bigirimana!!!) banyeretse ingagi nyinshi kandi birafasha ibi biremwa gukomeza kubungwabungwa.”

Yanasuye kandi Urwibuko rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.

Yavuze ko byumwihariko yakunze Abanyarwanda banze guheranwa n’amateka mabi banyuzemo. Ati “Abanyarwanda ni abanyamuhate, bishakamo ibisubizo, ni abantu bagira umutima ukomeye, mbivuze neza ndumva ndi umunyamahirwe kuba ndi umwe mu bantu kuri iyi Si basuye iki Gihugu.”

Yasoje avuga ko ntako bisa kuba u Rwanda rufite abaturage beza ariko rukanongeraho kuba ririmo izi nyamaswa z’Ingagi ziza ku isonga mu kwishimirwa na ba mukerarugendo.

Camila yamenyekanye cyane mu ndirimo ye yakunzwe na benshi yitwa Havana yakoranye na Young Thug, imaze kurebwa n’abantu bangana na miliyari imwe, ndetse n’indi yitwa Bam Bam yakoranye n’umuhanzi Ed Sheeran imaze kurebwa n’abantu bangana na miliyoni 136 mu gihe cy’amezi 9.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa