skol
fortebet

Mu mafoto reba ibyamamarekazi byo mu Rwanda ushobora guhura nabyo munzira batisize ibirungo ukaba wabayoberwa bitewe nuko ubazi ku mafoto

Yanditswe: Friday 06, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Muri iki gihe ikoranabuhanga rigeze kure cyane,gusa aha tukaba tugiye kwivugira ku mafoto cyane cyane ashyirwa hanze n’ibyamamarekazi bitandukanye bya hano mu Rwanda aho ku mafoto bafite ubwiza budasanzwe akenshi buruta kure uko abantu baba basanzwe babazi cyangwa bababona mu buzima busanzwe.
Aha tukaba twabacukumburiye amafoto ya bimwe mu byamamarekazi mu Rwanda mu bihe bitandukanye aho urahita wibonera neza uburyo iterambere rikataje mu bijyanye na makeup ndetse n’amafoto aho hifashishijwe (...)

Sponsored Ad

Muri iki gihe ikoranabuhanga rigeze kure cyane,gusa aha tukaba tugiye kwivugira ku mafoto cyane cyane ashyirwa hanze n’ibyamamarekazi bitandukanye bya hano mu Rwanda aho ku mafoto bafite ubwiza budasanzwe akenshi buruta kure uko abantu baba basanzwe babazi cyangwa bababona mu buzima busanzwe.

Aha tukaba twabacukumburiye amafoto ya bimwe mu byamamarekazi mu Rwanda mu bihe bitandukanye aho urahita wibonera neza uburyo iterambere rikataje mu bijyanye na makeup ndetse n’amafoto aho hifashishijwe ibyuma kabuhariwe abafotora bashobora gukora ifoto bifuza mugihe bifuza.

Hari bamwe batisiga ibirungo birenze ariko ifoto yabo igatunganywa cyane bimwe bizwi nka (photoshop), abandi bo ugasanga uramutse ubabonye batisize ibirungo byakugora kwemera ko aribo.

Miss Uwase Vanessa we akaba yarigeze gutangaza ko uruhu rwe rumuhangayikisha cyane ndetse ndetse ko arutakazaho agera ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 160 kugira ngo agaragare uko mukunze kumubona mu mafoto.

Irebere nawe amafoto ya miss Vanessa uwase urahita ubona uburyo ibirungo bifasha abakobwa kwihindura uko bashaka mu buryo bw’uburanga:


Iyi niyo sura ya Vanessa, ntuzatungurwe no kumubona gutya nuramuka umusuye ugasanga nibwo agikaraba mu maso atarishyiraho ibirungo (make-up).


Vanessa hano aba yamaze kwirunga yahinduye uko agaragara ku isura


Mubyukuri ubonye iyi foto wagira ngo ni abantu babiri batandukanye


Uyu ni Vanessa ari kubwira abamukurikirana kuri instagram uburyo uruhu rwe rumuhangayikishije

Reba amafoto ya Hirwa Uwase honoline( Igisabo) atakorewe photoshop cyangwa ngo afotorwe na Camera zihambaye:

Ni uku Igisabo yari ameze mu bwangavu bwe


Aha aragaragara nk’umukobwa w’igikara


Iyi foto iramugaragaza neza uko ameze


Iyi ni isura ya Hirwa Honoline (igisabo) yiga mu mashuri yisumbuye

Dore andi mafoto amugaragaza mu buryo butandukanye n’ubu tubonye:



Rimwe na rimwe uko tubabona mu mafoto bitandukanye cyane n’uko basa



Aha imbaraga z’ikoranabunga zakoze akazi ziramuhindura cyane

Ese wowe urabona imbaraga z’ikoranabuhanga mu mafoto y’abakobwa zidakataje ? Ese wowe ubona muri ibi bihe bamwe mu bakobwa b’abanyarwanda badakataje mu gushakira ubwiza mu birungo (make up) ?

Ibitekerezo

  • Uko biri Igisabo ntacyo kibaye cyizi no kubana
    n’abantu kirasabana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa