skol
fortebet

Mu mafoto reba uburanga bw’abakobwa 17 bazavamo umwe uzambikwa ikamba rya nyampinga w’u Burundi 2018 "Miss Burundi 2018"[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 02, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Abarundikazi 17 nibo babashije gutsinda banujuje ibisabwa mu majonjora yasojwe ku wa 28 Gicurasi 2018, yo mu ntara zose, bakaba bagomba kubonekamo uzambikwa ikamba rya nyampinga w’u Burundi 2018.
Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’Uburundi azaba aje asimbura Annie Bernice Nikuze wambitswe iri kamba mu mwaka ushize mu birori byabaye kuwa 22 Nyakanga 2017 ahitwa Arena Club mu mujyi wa Bujumbura.
Icyo gihe, Miss Nikuze Annie Bernice yagaragiwe n’ibisonga bibiri, icya mbere kiba Arlette (...)

Sponsored Ad

Abarundikazi 17 nibo babashije gutsinda banujuje ibisabwa mu majonjora yasojwe ku wa 28 Gicurasi 2018, yo mu ntara zose, bakaba bagomba kubonekamo uzambikwa ikamba rya nyampinga w’u Burundi 2018.

Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’Uburundi azaba aje asimbura Annie Bernice Nikuze wambitswe iri kamba mu mwaka ushize mu birori byabaye kuwa 22 Nyakanga 2017 ahitwa Arena Club mu mujyi wa Bujumbura.

Icyo gihe, Miss Nikuze Annie Bernice yagaragiwe n’ibisonga bibiri, icya mbere kiba Arlette Akimana wari uhagarariye Intara ya Karusi, icya kabiri cyabaye Monia Gateka wari waserukiye Intara ya Cankuzo. Hanatowe nyampinga wahize abandi mu kugira igikundiro ku mbuga nkoranyambaga (Miss Popularité) ikamba ryegukanwa na Luce-Charlène Mugisha wari uhagarariye Intara ya Bubanza.

Bitandukanye n’indi myaka nyampinga w’Uburundi azahabwa imodoka nshya ya Toyota Ractis ndetse n’ubutaka bwa m2 400 mu Ntara ya Gitega abazamugaragira n’abo bazahabwa ibindi bihembo bitarashyirwa hanze kugeza uyu munsi.

Ubutaka umukobwa uzegukana ikamba azahabwa yemerewe kubukoreraho igikorwa kibyara inyungu abinyujije mu mushinga azaba yagaragaje mu gihe cyo kwiyamamaza, hagamijwe guteza imbere abagore no kubashishikariza kwihangira imirimo.

Igikorwa nyir’izina cyo kwambika ikamba nyampinga w’Uburundi kizaba mu mpera za Nyakanga 2018.

REBA HASI AMAFOTO Y’ABAKOBWA BOSE BARI GUHATANIRA IRI KAMBA:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa