skol
fortebet

Mu mafoto reba uburanga bw’umukobwa w’umuganga ugiye kurushinga na Meddy[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 29, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy umwaka ushize nibwo yeruye yerekana umukobwa w’umunyamahanga yakunze kuvuga y’uko ‘bagiteretana’ , ni mu mashusho yashyize hanze ku rukuta rwe rwa Instagram.

Sponsored Ad

Meddy yakunze kumvikana mu itangazamakuru aseka cyane ikibazo kijyanye n’uko yaba afite umukunzi.Uyu muhanzi yakunze kuvuga ko atabona imvugo nziza akoresha ariko ko ‘akiri gutereta’ kandi ko bizacamo.

Uyu mukobwa Meddy asa n’utarashatse ko itangazamakuru rimuvuga cyane ko ari zimwe mu ngingo uyu muhanzi yavuze ko ashingiraho mu gukunda.Aherutse no kubwira UMURYANGO ko adakunda umukobwa ushyira ubuzima bwe bwose ku mbuga nkoranyambaga kandi ko adatoranya y’aba inzobe cyangwa se igikara.

Uyu muhanzi yarinze ava mu Rwanda asize urujijo muri benshi bibazaga niba koko yaba amaze imyaka irenga irindwi muri Amerika nta mukunzi yahabonye cyangwa se niba hari uwo yaba yarasize mu Rwanda mbere y’uko ahava.

Nyuma Meddy akaba yarafashe amashusho y’uyu mukobwa aturuka imbere y’imodoka yarimo maze abaza abafana be niba koko uyu mukunzi we ashobora gutwara iyo modoka.Nk’uko bigaragara uyu mukobwa yari yambaye umupira w’imbeho,inkweto zigezweho za Snakers ndetse na Telefone ya Smart Phone hamwe na Ukuteri (Izi bumviraho muzika uzishyize mu matwi).

Uyu mukunzi we yinjiye mu modoka aseka cyane.Ubusanzwe uyu mukobwa afite inkomoko mu gihugu cya Ethiopia yagaragaye mu mashusho y’indirimbo Burinde Bucya ya Meddy yakunzwe cyane.

Yitwa Sosena ASeffa azwi cyane mu Rwanda binyuze muri iriya ndirimbo yahuriyemo na Meddy. Urukundo rw’aba bombi runashimangira n’amagambo uyu muhanzi yakunze kwandika ku mbuga nkoranyambaga asa n’uzimiza ariko agaragaza ko ari mu rukundo kandi rumaze igihe.

Uyu mukobwa Sosena Aseffa yize ibijyanye n’ubumenyamuntu(Ubuganga) ndetse n’ubutabire muri Kaminuza yitwa “North Texas University”.Imbuga zitandukanye zisobanura ko kuva mu bwana bwe yakuze ashaka kuziga ibijyanye n’ubuvuzi.Ngo yumvaga azaba uvura abarwaye amenyo (Dentist) dore ko ngo n’abo mu muryango w’iwabo bose bize ibintu bijyanye n’ubuganga.

Intego yihaye n’ukugira umuryango ukomeye kandi uhamye,ibi byose abikomora ku kuba baramwitangiye akiga muri Kaminuza zihenze muri Amerika kugirango agera ku ntego ye.

Mu 2010 kugeza 2013, ishami yize ry’ubuganga ryamuhesheje Certificate ku bw’ibikorwa yakoze by’ubwitange ku bitaro byitwa Parkland Health and Hospital.

Nyuma y’akazi azwi nk’umunyamideli ukomeye, amaze kwitabira ibikorwa byo kumurika imideli bitandukanye.Mu ri 2012 na 2013 yitabiriye ibirori by’abamurika imideli anahatamo byitwa Twisted tale (2013), Fashion at the Fountains (2012), African Fashion Week Dallas (2012) ndetse na Launch ya African Muzik Magazine (2013).

Ibitekerezo

  • kombonye ari SUNNY?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa