skol
fortebet

Mu mafoto reba ubuzima butangaje aba Huaorani babayemo[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 09, May 2019

Sponsored Ad

skol

Abantu bo mu bwoko bw’aba Huaorani bagera ku bihumbi 4 bibereyeho mu buzima butangaje bwa gakondo mu burasirazuba bw’ishyamba rya Equateur, aho batunzwe no guhiga inyamaswa zitandukanye akaba ari zo zibatunga.

Sponsored Ad

Nta bwoko bw’ibiribwa wabona mu gace aba bantu batuyemo, iyo bashatse kurya bafata intwaro zabo za gakondo bakigaba amashyamba bakurira ibiti bagatangira gushaka inyamaswa barasa ziganjemo inkende.

Abantu bo muri ubu bwoko bwa Huaorani bagera ku bihumbi 4 baremye ku buryo budasanzwe aho bafite amano y’ibirenge bitambamye cyane ugereranyije nibisanzwe, zibafasha kurira ibiti ku buryo bworoshye cyane.

Abagabo bo muri ubu bwoko iyo bavuye ku muhigo basanganirwa n’abagore babo ndetse n’abana bakabakira umuhigo batahukanye bagahita bawushyira kumuriro baba bacanye bategereje ko abagabo babo bahagera.

Ubu bwoko bw’aba Huaorani, bafite ururimi rwabo rwihariye rudafite aho ruhuriye n’izindi ndimi nk’igi Quechua ndetse n’izindi zikoreshwa n’abaturage bo muri Equateur.





Ibitekerezo

  • Ndabona bakunda "akaboga" (akanyama).Ntabwo bazi ko bambaye ubusa.Binyibukije igihe Adam na Eva batari bazi ko bambaye ubusa,hanyuma Imana ikabambika ibibabi.Gusa baraduhemukiye cyane.Impamvu turwara,dusaza kandi tugapfa,nuko Imana yabibambuye bamaze gukora icyaha.Yari yarababwiye ko nibakora icyaha izabambure kudapfa.Impamvu natwe bitugeraho,nuko dukomoka kuli ADN yabo yanduye bamaze gukora icyaha.Ariko Imana isezeranya abantu bayumvira yuko izongera ikabaha ubuzima bw’iteka mu isi dutegereje izaba paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13.It is a matter of days.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa