skol
fortebet

Mu mafoto reba uguhinduka kudasanzwe k’uruhu ku bahanzikazi nyarwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 27, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Benshi mu bahanzikazi nyarwanda, bagiye bahinduka mu buryo bugaragara, kuburyo ubabonye uko basaga mu myaka yashize ukagereranya n’uko basigaye basa, ubona ko rwose hari itandukaniro. Hari abahamya ko ibi byatewe n’uko babonye amafaranga bakarushaho kwiyitaho, hakaba n’abavuga ko ibi biterwa no kwisiga amavuta ahindura uruhu, ayo benshi mu Rwanda bakunze kwita "Mukorogo".
Muri iyi nkuru, ikinyamakuru UMURYANGO.RW turabagezaho urutonde rw’abahanzikazi bo mu Rwanda bahindutse mu buryo (...)

Sponsored Ad

Benshi mu bahanzikazi nyarwanda, bagiye bahinduka mu buryo bugaragara, kuburyo ubabonye uko basaga mu myaka yashize ukagereranya n’uko basigaye basa, ubona ko rwose hari itandukaniro. Hari abahamya ko ibi byatewe n’uko babonye amafaranga bakarushaho kwiyitaho, hakaba n’abavuga ko ibi biterwa no kwisiga amavuta ahindura uruhu, ayo benshi mu Rwanda bakunze kwita "Mukorogo".

Muri iyi nkuru, ikinyamakuru UMURYANGO.RW turabagezaho urutonde rw’abahanzikazi bo mu Rwanda bahindutse mu buryo bugaragara, hanyuma tunagaragaze amafoto yabo agaragaza uko basaba mbere n’uko ubu basigaye basa.

1. Princess Priscillah

Umuratwa Priscille, umuhanzikazi nyarwanda wamamaye ku mazina ya Princess Priscillah, ni umwe mu bahanzikazi bakunze kuvugwaho uburanga burangaza benshi. Uyu mukobwa ariko, aho yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigaragara ko yahindutse cyane.

Uku niko Princess Priscillah yasaga akiba mu Rwanda

Ukurikije uko Princess Priscillah yasaga akiri mu Rwanda, ukabigereranya n’uko asa ubu nyuma y’igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nta gushidikanya bigaragara ko yahindutse cyane, ndetse ubona yarabaye undi mushya.

Uku niko Princess Priscillah asigaye asa

2. Butera Knowless

Umuhanzikazi Butera Knowless, na we yahoze ari umukobwa w’inzobe byoroheje ariko ukurikije uko yasaga mbere n’uko ameze ubu, ubona yarabaye inzobe cyane. Uyu nawe yagiye agarukwaho n’abantu batandukanye, bamwe bagaragaza ko yaba yarahindutse nyuma yo kubona amafaranga menshi mu muziki, abandi nabo bakavuga ko yitukuje akoresheje amavuta azwi nka mukorogo.

Iyi ni ifoto ya Knowless mu myaka yashize.


Butera Knowless ni uku asigaye asa muri iyi minsi

3. Allioni

Umuhanzikazi Allioni, na we abamuzi mu myaka ishize bazi ko yari umukobwa w’imibiri yombi, ariko ubu ni umwe mu bakobwa b’inzobe cyane, bishimangira ko nawe yahindutse mu buryo bugaragarira amaso.

Allioni mu myaka yashize ni uko yahoze asa


Allioni ni uko asigaye asa, na we bigaragara ko yahindutse cyane

4. Young Grace

Abayisenga Marie Grace, umuhanzikazi mu njyana ya Hip Hop uzwi nka Young Grace, nawe bigaragara ko yahindutse cyane urebye uko yasaba mu myaka yashize n’uko asigaye asa ubu. Uyu nawe, bikunze kuvugwa ko yaba yarahinduwe n’amavuta ya mukorogo.

Uku niko umuhanzikazi Young Grace yasaga mbere


Uku niko Young Grace asigaye asa, bigaragara ko uruhu rwe rwahindutse

Ibitekerezo

  • NA MAFALANGA YABAYE MESHI

    N’ubundi niko basa da.
    Itandukaniro n’uko uko muvuga basigaye basa. Babonye amafaranga none basigaye bisiga, mugahura mubona amavuta na make up ngo barahindutse?! Baribeshya twarabimenye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa