skol
fortebet

Mu mafoto reba urutonde rw’abantu 10 b’ibyamamare ku isi biganjemo ibyamamarekazi barwaye indwara zidakira[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 19, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Burya hari imvugo ikunze gukoreshwa ngo “amafaranga ntagura ibyishimo n’ubuzima” hari igihe twumva ibyamamare ukumva ko ibyabo bihora ari ibyishimo ariko siko bimeze kuko bamwe baba bibanira n’uburwayi butaboroheye.

Sponsored Ad

1. Selena Gomez

Ni umwe mu barwaye indwara zidakira, we iyo arwaye yitwa Lupus, indwara yangiza ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu ku buryo umubiri uba utakibasha kurwanya utu mikorobe dutandukanye usanzwe ufite ubushobozi bwo kurwanya. Iyi ndwara yangiza uturemangingo tw’umubiri w’umuntu (Cells, cellules) ituma umuntu agira uburibwe mu ngingo no mu bindi bice by’umubiri, niyo izahaje Selena Gomez.

2. Kim Kardashian

Uyu nawe n’ubwo akunze kugaragara nk’umunyabirori we n’umuryango we, ku dushya twinshi bahorana, ntibimubujije ko yirwariye indwara y’uruhu idakira bita psoriasis ifata uruhu, icyo umuganga akora gusa ni ugutanga imiti ituma byoroha.

3. Lil Wayne

Lil Wayne afite uburwayi bw’igicuri (epilepsie) guhera akiri umwana ndetse gikunda kumufata ku buryo butunguranye, hakwiyongeraho kuba afata ibiyobyabwenge bikaba ibindi. Lil Wayne abana n’ubu burwayi ndetse mu minsi yashize byigeze gutuma indege ye ihagarara mu nzira itageze ahi igiye kubera ko yafatiwe n’igicuri mu nzira.

4.Charlie Sheen

Charlie w’imyaka 50 ni umukinnyi wa filime, yibanira n’agakoko gatera Sida (HIV) ndetse ku munsi w’ejo yatangaje ko ubuyobozi bwigeze gushaka kumukurikirana kuba yarahishe babiri mu bakunzi be iby’ubwo burwayi bwe.

5. Tom Hanks

Nawe ni umukinnyi wa filime, afite uburwayi bwa diyabete yo mu bwoko bwa kabiri (type 2 diabetes)

6. Toni Braxton

Uyu nawe afite uburwayi bumwe na Selena Gomez kuko arwaye Lupus ndetse yagiye ajyanwa mu bitaro inshuro nyinshi kubera ubu burwayi

7. Angelina Jolie

Kanseri yo mu ibere ngo ni imwe mu ndwara karande mu muryango we, niyo mpamvu Angelina Jolie nawe yagize amahirwe make yo gusanga afite ibyago byo kuyandura, ndetse kugeza ubu akaba yaribagishije amabere yombi nubwo nta kizere ijana ku rindi yari yagira cyo kutazarwara kanseri.

8. Lena Dunham

Afite uburwayi bwitwa Endometriosis, ubu ni uburwayi bufata abagore, aho usanga hari ibice bisanzwe byibera muri nyababyeyi byarimutse bikajya aho bitagenewe, ibi bigatera ibibazo mu mubiri.

9. Michael J. Fox

Indwara afite yitwa Parkinson’s, ni nayo iherutse guhitana Mohammed Ali, iyi yo ni indwara ituma umuntu ashobora kugira imitsi idakomeye, kuba watangira kudidimanga mu gihe uvuga nibindi.

10. Magic Johnson

Yahoze ari umukinnyi wa basketball ukomeye, muri 1991 nibwo yatangaje ko abana na virusi itera Sida (HIV) ndetse kuri ubu atagikina basketball yabaye umushabitsi n’umuvugizi ku bukangurambaga bwa SIDA na HIV.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa