skol
fortebet

Mu magambo y’imitoma Young Grace yongeye gushimangira ko akunda Hubert

Yanditswe: Thursday 09, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Young Grace yifurije isabukuru nziza umukunzi we Hubert amubwira ko ari umuziranenge kandi ko amukunda.

Sponsored Ad

Kuwa Gatatu taliki ya 7 Kanama 2018,Young Grace yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yifurije isabukuru nziza umukunzi we, yahoo yashyize hanze amafoto agaragaza ibihe byiza bagirana ndetse anayaherekeza amagambo aryoshye y’urukundo. Ataka urwo akunda uyu musore ukina mu ikipe ya Heroes.

yagize ati:“Bwana Muziranenge, umunsi mwiza w’amavuko, ubuziranenge ni ijambo ry’amayobera, risobanurwa na nyiri ukurikoresha, kuri uyu munsi wawe, nifuje kugushimira byimazeyo kuko wambereye intungane…Ndagukunda.”

Mu kanya nkako guhumbya umukunzi we ntiyatuje yahise yihutira gusubiza umukunzi we ati: “Urakoze cyane rukundo rwanjye, nanjye ndagukunda”

Twakwibutsa ko Abayizera Grace wamamaye mu njyana ya HipHop-R&B, amaze igihe igihe gito akundana na Rwabuhihi akaba umukinnyi w’umupira w’amaguru muri Shampiyona y’u Rwanda, mu kiciro cya kabiri. Aho mu Kiganiro duheruka kugirana UMURYANGO uherutse kugirana na Young Grace yaduhamirije ko akundana nuyu musore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa