skol
fortebet

Mu Rwanda hamuritswe sitasiyo 2 zizajya zisharirizwaho imodoka z’amashanyarazi[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 31, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Ishami rya Sosiyete y’Abadage ikora imodoka, Volkswagen Rwanda, ryamuritse sitasiyo ebyiri zizajya zisharirizwaho imodoka z’amashanyarazi zikomeje kongerwa mu kubungabunga ibidukikije.

Sponsored Ad

Ni umuhango wabereye kuri Kigali Convention Center kuri uyu wa 30 Werurwe 2021, witabirwa na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, ndetse n’Uhagarariye Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Bidukikije, Global Green Growth Institute (GGGI) mu Rwanda, Okechukwu Daniel Ogbonnaya.

Izo sitasiyo zubatswe kuri Kigali Convention Center no ku cyicaro cya Volkswagen Rwanda kiri mu Cyanya cy’Inganda i Masoro; ahazajya hakoreshwa uburyo bubiri burimo ubufasha imodoka gusharizwa mu minota 45 cyangwa mu masaha ane.

Umuyobozi wa Volkswagen Rwanda, Kamuhinda Serge, yavuze ko gushariza batiri y’imodoka rimwe ikuzura bizajya biyifasha kugenda kilometero 200.

Yakomeje ati “Izi modoka zikoresha amashanyarazi zatangiye kugezwa mu Rwanda mu 2019, ubu hamaze kugera 20 ndetse n’aho kuzishaririza ni habiri kandi turateganya kubaka n’ahandi nka hatatu.”

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko imyubakire itangaje ya Kigali Convention Center n’iyo sitasiyo yahashyizwe bigaragaza ahazaza h’u Rwanda.

Yagize ati “Imurika ryakozwe uyu munsi hari ibimenyetso bibiri ryerekana. Imyubakire ya Kigali Convention Center yamamaye ndetse n’iyi sitasiyo nshya yo gusharizaho, byombi ubihuje biragaragaza ahazaza h’u Rwanda hari isuku, kubungabunga ibidukikije kandi hafunguriye amarembo Isi.”

Okechukwu Daniel Ogbonnaya yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kugira udushya n’ikoranabuhanga bishya bizarufasha kurwanya ihumanya ry’ikirere no kuzahura ubukungu na nyuma ya COVID-19.

Yagize ati “U Rwanda turubona nk’ahantu heza hakorerwa isuzuma ry’udushya n’ikoranabuhanga ribungabunga ibidukikije, by’umwihariko iyo bigeze ku mijyi ijyanye n’igihe no kurengera ibidukikije. Imodoka zikoresha amashanyarazi ni kimwe mu bigaragaza iterambere ry’u Rwanda, kandi bizagira uruhare rukomeye mu kugabanya imyuka ihumanya ari nako birufasha gukomeza kuzahura ubukungu na nyuma ya COVID-19.”

Sitasiyo ebyiri zamuritswe zije ziyongera ku yindi yo mu Kanogo yatangijwe na Vivo Energy Rwanda ku butafanye na Greenleaf AutoFast mu cyumweru gishize ndetse n’indi iri ku cyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA).

Volkswagen imaze imyaka itatu itangiye ibikorwa byo guteranyiriza imodoka zayo mu Rwanda. Igitangiza ibikorwa mu Rwanda mu 2018, VW yashinze ibigo bibiri biyishamikiyeho harimo Volkswagen Mobility Solutions Rwanda itanga serivisi zijyanye no gukodesha imodoka binyuze muri serivisi izwi nka “Move” na CFAO Motors Rwanda ariyo iteranya imodoka.

Kuva yatangira ibikorwa, VW iteranyiriza mu Rwanda imodoka zirimo mu bwoko butanu harimo iza Polo zikoreshwa mu buryo bwa taxi cyane cyane, iza Passat, izikoreshwa mu bwikorezi za Amarok, Tiguan na Teramont. Izi ziyongeraho izikoresha amashanyarazi zizwi nka eGolf.

Imodoka ziteranyirizwa mu Rwanda ariko ibikoresho byazo bivanwa hanze cyane cyane muri Afurika y’Epfo ariko nka Amarok zo ibikoresho byazo bituruka muri Argentine.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa