skol
fortebet

Muri Birimaniya umuturage wishe imbeba imwe leta imuha amafarana Mirongo itatu

Yanditswe: Sunday 11, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Mu mpera z’icyumweru gishize, imbeba zayogoje ikirwa cya Haingyi muri Birimaniya (Aziya y’Amajyepfo), ku ruzi rwa Irrwady mu burengerazuba bw’iki gihugu.
Abaturage bazengerejwe n’izi mbeba, babifata nk’ikimenyetso cy’ikindi cyorezo, Leta nayo ihagurukira guhemba amasantimu ane y’amadolari, umuntu wese ubasha kwica imwe muri izo mbeba.
Izi mbeba ngozaje ari nyinshi cyane, abantu bahita batekereza ko hari ikizakurikira vuba aha nk’umutingito cyangwa umwuzure.
Ubuyobozi nabwo ntibwatereyeye iyo, (...)

Ubuyobozi nabwo ntibwatereyeye iyo, busaba abaturage kwitabaza amabuye, inkoni, amatopito n’imihometso n’ubundi buryo bwose bagahangana n’umwanzi. Ubashije kwica imwe agahabwa amasantimu ane y’amadorari, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga mirongo itatu.

Niko abaturage babonye akazi, bava hasi, ku buryo izigera ku bihumbi bine zimaze kwicwa, nk’uko bitangazwa n’umudepite w’ako karere mu ka Birimaniya, Phyo Zaw Shwe.

Iyi ntumwa ya rubanda yongeraho ko, imyemerere gakondo ihamya ko iki kiba ari ikimenyetso n’ibindi biza, bagatinya ko hazaba umutingito vuba cyangwa imyuzure.

Gusa n’ubwo ngo byaba ari ukuri ko imbeba zumva amajwi ava mu butaka atumvwa n’abantu (ondes électromagnétiques), akunze kubanziriza imitingito, ngo nta kindi kimenyetso kigeze kigaragara muri iki gihugu vuba aha.

Zimwe mu mbeba zishwe zajyanywe mu nzu z’ubushakashatsi (Laboratoire) ngo harebwe niba nta yindi ndwara zihatse.

Ibi si ubwa mbere bibaye muri Birimaniya, kuko mu ntara ya Chin mu majyaruguru y’uburengerazuba, imbeba zigira igihe ziyigabiza zijyanwe no kuguguna imigano.

Ibi ngo na 2008 byarabaye, ubwo zahageze zikangabaza umusaruro w’abaturage.

Igihugu cya Birimaniya, giherereye muri Aziya y’amajyepfo, gihana imbibi n’Ubushinwa, Ubuhinde, Tayilandi na Bangaladeshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa