skol
fortebet

Mwiseneza umukobwa wigiriye icyizere akava mu cyaro cya kure n’amaguru akanjya kwiyamamaza muri Miss Rwanda yanikiriye mu manota abo bahanganye b’uburanga[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 03, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 Mwiseneza uri mubakobwa bahatanira ikamba ry’uyu mwaka yatangiye kwanikira abakobwa bahataniye iri kamba mu matora yo ku mbuga nkoranyambaga FaceBook, Instagram nahandi.

Sponsored Ad

Nyuma yaho abategura iri rushanwa batangaje uburyo bushya bwo gutora abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019. Aho abatora bashobora gutora banyuze ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa bagakunda ( gukanda ahari Like) ku ifoto y’uwo bashaka cyangwa uwo batoye mu rwego rwo kumwongerera amahirwe yo gukomeza mucyiciro gikurikiyeho.

Kuri ubu Mwiseneza Josiane umukobwa ufite nimero 30, watorewe mu Ntara y’Uburangerazuba ifoto ye iri gukundwa (Likes) ku kigero cyo hejuru cyane, ugereranyije n’abandi bahanganiye ikamba.

Mwiseneza Josiane utangiye irushanwa yanikira abo bahanganye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019

Ku rubuga rwa Instagram ifoto ya Josiane imaze gukundwa(Likes) n’abantu basaga ibihumbi 16, mu gihe umukurikiye ari uwitwa Umutoni Deborah we ifoto ye yakunzwe(Likes) n’abasaga ibihumbi 12.

Ku rubuga rwa Facebook nabwo Mwiseneza Josiane yanikiriye abo bahanganiye ikamba, kuko afite amajwi asaga 3000 (Likes), Umutoni Deborah afite amajwi 500 (Likes), Ricca Michaella naho Kabahenda afite amajwi 460(Likes).

Umukobwa uzaba yatowe kurusha abandi ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa azahita akatisha itike imujyana mu mwiherero uzakorwa n’abakobwa 20, bazamenyekana kuwa 05 Mutarama 2018.

Mutoni Deborah niwe ukurikiye Mwiseneza Josiane

Mwiseneza Josiane yatangiye kuvugwa cyane ubwo yari amaze kwiyamamaza muri irirushanwa mu karere ka Rubavu mu ntara y’uburengerazuba aho uyu mukobwa ajya kwiyandikisha yabanje gukora urugendo rurerure n’amaguru, akagera ahaberaga irushanwa yasitaye, abantu bagiye babivugaho kuburyo butandukanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa