Myugariro ukomeye wa Rayon Sports Rwatubyaye Abdul agiye kubagwa
Yanditswe: Thursday 08, Jun 2017
Myugariro wa Rayon Sports Rwatubyaye Abdul agiye kubagwa imvune amaranye iminsi yanatumye atigaragaza nk’uko byari byitezwe muri Rayon Sports.
Iyi mvune uyu musore yayigize ubwo Rayon Sports yakinaga na Bugesera FC ariko ikomeza gutonekara ubwo yagarukaga mu myitozo .
Rwatubyaye avuga ko yamaze gusuzumwa kandi ko agomba kubagwa bitarenze ibyumeru bibiri mu kiganuro yahaye RBA ku ri uyu wa 06 Kamena 2017.
Yagize ati :”Mfite ikibazo cy’imvune, nshobora kubagwa mu byumweru bibiri vuba aha nka (...)
Myugariro wa Rayon Sports Rwatubyaye Abdul agiye kubagwa imvune amaranye iminsi yanatumye atigaragaza nk’uko byari byitezwe muri Rayon Sports.
Iyi mvune uyu musore yayigize ubwo Rayon Sports yakinaga na Bugesera FC ariko ikomeza gutonekara ubwo yagarukaga mu myitozo .
Rwatubyaye avuga ko yamaze gusuzumwa kandi ko agomba kubagwa bitarenze ibyumeru bibiri mu kiganuro yahaye RBA ku ri uyu wa 06 Kamena 2017.
Yagize ati :”Mfite ikibazo cy’imvune, nshobora kubagwa mu byumweru bibiri vuba aha nka nyuma y’iminsi ibiri ni bwo nzaca mu cyuma, uyu munsi bansuzumye umuganga avuga ko ariho bigana nange rero ndabiteganya. “
Rwatubyeye yavuze ko yabangamiwe n’iyi mvune ariko ko nabagwa azahita akira akagaruka mu kibuga akanatanga umusaruro aba Rayon bamutegerejeho ndetse akanafasha u Rwanda mu mikino yo gushaka itike yo kujya muri CHAN.
Imvune ya Rwatubyaye yatumye ikipe y’igihugu imuhomba kuko ari umwe muri ba myugariro yagenderagaho. Rwatubyaye yaje muri Rayon Sports avuye muri APR FC mu mpeshyi y’umwaka ushize.
Ibitekerezo
ubundi se umusaruro azatanga mu mavubi nuwuhe, azahora azerera mpaka, utagira ukuri ntaburana nibibazo !!!! nagende ntamukinnyi umurimo
ariko iyo uvuga ko ariwe amavubi agenderaho muri Chan ko aribwo aheruka yajyaga arangiza umukino adasimbuwe? reka ikiryabarezi buriya cyararangiye kbsa iyo nta mumutwe ufite birangira upfuye ubusa
Bite bya Abouba?
Bite bya Abouba?