skol
fortebet

Nameless Campos wakoze amashusho ya ’Too Much’ yishongoye bikomeye kuri mugenzi we Meddy Saleh[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 14, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umusore witwa Nameless Campos usanzwe atunganya akanayobora amashusho y’indirimbo z’abahanzi yishongoye bikomeye kuri mugenzi we Meddy Saleh nawe wakoraga aka kazi akaba yasezeye, ndetse uyu Nameless ahita avuga ko ariwe usigaranye ikubuga mu Rwanda.

Sponsored Ad

Nemeless Campos yagize ati: “Meddy Saleh icyemezo cyawe cyo gusezera wahisemo ni cyiza cyane kuko njyewe ndacyabirimo kandi n’ubundi mwese ndabarusha”.

Nameless Campos umaze gutunganya amashusho y’indirimbo zagiye zikundwa nka “Too Much ya Jay Poly ft Marina, Uncle Austin, Urban Boys na Khalfan n’izindi nyinshi, yishimiye isezera rya Producer Meddy Saleh nyuma y’uko Meddy atangaje ku mugaragaro ko yahagaritse umwuga wo gutunganya no kuyobora amashusho y’indirimbo ndetse aboneraho no kwisegura ku bahanzi bose bagiranye ibibazo.

Ni nyuma y’ubutumwa busezera Meddy Saleh yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram,aho yavuze ko yafashe umwanzuro wo guhagarika burundu inzu ye itunganya amashusho yitwa “Press It Film” aboneraho kandi no gusaba imbabazi abahanzi baba baragiranye ikibazo.

Meddy Saleh yagize ati: “Muraho nshuti, nagira ngo mbashimire kubw’ubufasha mwanyeretse mu gihe cyose twakoranye, aka kanya nkafashe nshaka kubamenyesha ko inzu yanjye itunganya amashusho yitwa “Press it Film” itazongera gukora amashusho y’indirimbo z’abahanzi ukundi ndetse nkaba nsaba imbabazi abo nagiranye nabo ikibazo mu gihe tumaranye mboneyeho kubasaba imbabazi mbikuye mu ndiba y’umutima”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa