skol
fortebet

Ndege akora udukoryo tudasanzwe turimo guhekenya urwembe agaciro ifu no kumira itabi akarigarura ryaka [ AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 03, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Umusore uzwi ku izina rya Ndege ni umwe mu basore bazwi mu duce tudandukanye two mu mujyi wa Kigali aho azwiho gukora udukoryo dutandukanye turimo imyitozo ngorora mubiri ndetse no kwigana bimwe mu bisimbi bitandukanye ,aho ashobora gukanja urwembe akarucira rwabaye ifu ndetse n’ibindi.

Sponsored Ad

Mu kivugo abanza kuvuga iyo agiye gukora ibidasanzwe benshi bareba kakikanga, avuga ko yitwa Karemera Gacinyundo umwana w’urupfu, ariko agashimangira ko izina rye azwiho ari Ndege.

Mu gihe benshi bakeka ko ibyo akora abikoreshwa n’amadayimoni, avuga ko atari yo ahubwo ko ibyo akora ari ibyo yize aho yita kwa Carlos mu mujyi wa Kigali.

Ati “ubundi njyewe ntabwo ari amadayimoni, ubundi Imana ijya kunshyira ku Isi, yararebye iti ‘Mwana wanjye, aho kugirango uzibe, nguhaye ubumenyi bwo kugirango umenye siporo’, ni impano Imana iba yaranyihereye”.

Uyu musore ukunze kuba ari muri Gare ya Nyabugogo, akora ibintu benshi bafata nk’ibidasanzwe ku kiremwamuntu, akora amasiporo akavuga ko yihinduye nk’urupfu, ko yihinduye akanyamasyo, atamira itabi ryaka yarangiza akanywa inzoga, nyuma akaza kurigarura ricyaka.

Ibyo Ndege akora ni byinshi, afata urwembe rushya, akaruhekenya, yarangiza akanywa inzoza, akaza gucira ifu ya rwa rwembe yahekenye.
REBA HANO AMAFOTO:





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa