skol
fortebet

Nkunda umugabo wubatse , ni smart shahu , ariko sinzi ko azanyemera : MBIGENZE NTE ?

Yanditswe: Friday 24, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Mbanje kubiseguraho ngo mutanseka ko naba narubahutse umugabo w’abandi . Mfite imyaka 26 y’amavuko ndi umukobwa umaze umwaka nsoje amashuri ya kaminuza mu ishami ry’ubukerarugendo muri Kenya.

Sponsored Ad

Amazina yanjye ni Alice ntuye mu karere ka Kicukiro , ari naho umugabo nakunze atuye. Afite umugore akunda ariko iyo murebye nsanga badakwiranye kuko ni smart cyane kandi nanjye ndi smart ariko umugore we mbona yicupiza bikantera kumva nikundiye umugabo we ku buryo mba numva yemeye kunyitaho namwitwarira.

Umunsi umwe nagize ntya njya mu rugo rwabo mu gitondo cya kare kare , nsanga umugabo arimo gutera ipasi numva ndababaye niko kuyimwaka mufashe ikiganza arayimpa ndamuterera arangije aranshimira , natashye nishimye numva mu mutima wanjye aribwo bwa mbere nkoze igikorwa ntagereranywa.

Ikibazo mfite :

Muri macye nubwo uwo mugabo ntashaka kuvuga izina akunda umugore we cyane , ni n’umukirisitu ku buryo iyo uvuze ibijyanye no gukunda undi muntu wubatse ahita akwanga urunuka.

Maze kubimuganirizaho inshuro enye akambera ibamba anyereka ko adashaka no kumva ibiganiro nkibyo maze nanjye nkakeka ko yaba yaramvumbuye bitewe nuko nziko agira ubwenge bwinshi.

None bavandimwe ko numva umuriro ugurumana mu mutima wanjye kubera urukundo mukunda nkore iki ? ese musabe umugore we ndebe ko yamumparira ? mwegere se mubwire uko merewe mu mutima nashaka anyumvire ubusa ? ndumva ngiye gusara mumfashe.

Ibitekerezo

  • Ahubwo warasaze ntiwabimenya. Mbona utamukunda ahubwo ukunda uko yambara, ukunda ikimero cye ukunda amafaranga wenda afite, cyangwa ukunda nuburyo yifata. Mfite impungenge ko urwo rukundo rushobora kurangira kuko ibyo ukunda nabyo birarangira. Ikindi nuko ukwiye kutivanga murukundo rwabandi, ibyo urimo gukora nukwikunda ntabwo arugukunda abandi. Please stop, reka abantu bikundanire mumahoro, utwo umukorera please duhagarike ntabwo aringombwa. Shaka abasore hano hanze barahari bagurumana nkawe, yewe nabagabo nabo barahari bagurumana nkawe bashake ariko va kumuntu wImana, murekere amahoro ye, wimuteza shitani, vahoooooo, mureke please.

    Uri injiji

    wowe uri indaya ubundi wagiye gutera ipasi uhamagawe nande ? ahubwo uri indaya shaka urukweto rwawe kuko we afite urwe niyo mpamvu adashaka kumva amayeshwa yawe .

    urwaye amashitani niyo amukohererezaho urumvako yanakwiyamye hanyuma se urabaza iki hubwo ? rindira uwawe uwo wamwibeshyeho .

    Hhhh, ndumva utorohewe kbs, gusa ge nakugira inama yo kubureka ugakunda bandi kuko barahari kand bo bagukund

    Sara wiruke

    Waratewe na Shitani. Imana izaguha uwawe, naho kuvuga ko bataberanye nibyo amaso yawe y’irari akwereka ariko Imana yo yabahuje niyo yabonye ko baberanye. Hunga icyaha usange Yesu azaguha umufasha ugukwiriye

    ntuzabikore, murekere umugore we kuko lmana yabahaye umugisha.gusa aza bose baza kumvira ubusa.shyaka uwawe kd uzabona umuruta
    uzaze nguteteshe

    Umva wamukobwa ujya ubyuka ukitekerezaho ? Ukumva urugutekereza neza uzabyigeho ubyutse mugitondo uzasanga waribeshye kuko ndumva waba ukoze ubugoryi bubi cyane kbx ubundise wabuze umuhungu wataho kok???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa