skol
fortebet

NTIBISANZWE!Abageni 200 bagiye gusezerana batwawe n’ikamyo imwe bose[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 02, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Kuri Katedarali ya Rubaga iherereye mu mujyi wa kampala mu gihugu cya Uganda, habereye ubukwe bwagatangaza byahagurikije benshi bari baje kwihera ijisho kuri uyu wa kane, nyuma y’aho abageni 200 bagiye gusezerana bari mu modoka imwe yarukururana.

Sponsored Ad

Uko ari 200 bagombaga gusezerana ku munsi umwe, bahisemo gukodesha imodoka nini zizwiho kwikorera amakontineri ngo ibe ariyo ibafasha kugera ku rusengero aho bari gusezeranira.

Ni ubukwe bwasize inkuru ndetse benshi bari baje kureba bibazaga ukuntu bahuje umugambi wo gusezerana ku munsi umwe ari benshi n’uburyo barindiranyije ngo babikorere rimwe.

Kuva ku isaha ya saa mbili z’igitondo, cyo kuri uyu wa kane ku rusengero ngo hagaragara urwerere rw’imyenda yari yambawe n’abageni ndetse n’ibara ry’umukara ryakomeje kwiganza biturutse ku kuba ariryo abagabo bari bahisemo kwambara.

Mu ivara abandi mu makositimu, ngo bari barateguye ibi birori bafite n’insanganyamatsiko ijyanye n’iminsi 77 bamaze babitegura ivuga mu ndimi z’amahanga ngo 77 Days Of Glory, cyangwa se iminsi 77 y’ikuzo.

Imodoka yifashishijwe yo mu bwoko bwa Mercedens Benz, ibageza ku rusengero yanifashishijwe mu kubatembereza umujyi bagana ahagombaga gufatirwa amafoto.

Buri mugeni n’umusore, bari bemerewe kuzana n’umusore umwe wabaherekeje, umushyingira na sebukwe w’umusore.

Ubu bukwe bubaye ubwa mbere mu mateka, aho ubwa ubuheruka bwabereye I Canaan mu myaka yashize aho basezeranyije abagera ku 141 gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa