skol
fortebet

NTIBISANZWE!Hashyizweho Telefone abantu bazanjya bavuganiraho n’abapfuye mu rwego rwo kwimara agahinda

Yanditswe: Monday 30, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umugabo wo mu gihugu cy’u Buyapani witwa Itaru Sasaki wo mu gace ka Otsuchi kegereye inyanja ya Pacifique yahibye telefone izajya imufasha kuvugana n’abapfuye mu rwego rwo kwimara agahinda, kugeza ubu iyo telefone iteye mu karima ke kegereye urugo ikaba yarabaye rusange aho ishobora gusurwa byibuze n’abasaga ibihumbi 10 ku mwaka.

Sponsored Ad

Mu mwaka wa 2011, iki gihugu kibasiwe n’ikiza cy’umuyaga uzwi nka Tsunami ndetse ndetse n’umutingito byahitanye abasaga ibihumbi 16 by’abaturage.

Icyo gihe abaturage basaga 1/3 cy’abatuye umujyi wa Otsuchi uherereye ku nkengero z’inyanja ya Pacific basize ubuzima muri icyo kiza aho urwo rupfu rrwabaye mu gihe kitarenze iminota 30 gusa rwasigiye intimba abatari bacye mur ako gace nubwo ikibazo cyagaragaye ahantu hose hirya no hino mu gihugu.

Uyu mugabo Itaru Sasaki yashyzeho aho guhamagarira kuri telefone yumva ko ari uburyo bwe yihariye buzajya bumufasha gushira agahinda yari yaratewe n’urupfu rwa mubyara we na we wahitanywe n’icyo kiza.

Ngo byaje kumuhira rero binyuze mu miyaga akabasha kumva ijwi ry’uwo ahamagaye ndetse nawe akamubwira ikimuri ku mutima.

Uyu mugabo avuga ko we imyizerere ye kur abo bapfuye yamwumvishaga ko yifashishije itumanaho rya telefone rishobora kumufasha kmenya amakuru y’inshuti ze ndetse akanashira agahinda.

Kugeza ubu, iyo tekefone yabaye ihamagariro rusange mu gihugu hose ndetse rikaba ryaranatangiye gufungura amashami mu mijyi nka Tokyo aho abagira imyizerere ibemerera kuvugana n’abapfuye bajya kwimara agahinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa