skol
fortebet

NTIBISANZWE!Ifarasi yaririye nyirayo mu muhango wo kumushyingura bitera abantu benshi impuhwe n’agahinda[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 27, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Amashusho yakomeje gucicikana ahantu ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ifarasi yitwa Sereno iririra ku kiriyo cya nyirayo Wagner de Lima Figueiredo ubwo bari mu muhango wo kumushyingura yakoze ku mitima ya benshi.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ukomoka muri Brazil wari usanzwe akina umukino wo kwiruka ku ifarasi yitabye Imana azize impanuka ya moto nyuma yo kujyanwa mu bitaro ari naho yaje kugwa azize ibikomere.

Mu muhango wo kumuherekeza, iyi farasi yubitse umutwe mu isanduku yarimo umurambo we itangira kugaragaza agahinda, izunguza umutwe.

Inshuti n’abavandimwe ba nyakwigendera batunguwe no kubona ibyakozwe n’iyi farasi, bavuga ko yari inshuti magara ye kuva mu myaka myinshi ishize.

Wagner w’imyaka 34 yakinnye imikino myinshi na Sereno ndetse batwara ibihembo bitandukanye mu myaka umunani ishize.

Daily Mail itangaza Sereno yari yajyanwe ku kiriyo na murumuna wa nyakwigendera Wando de Lima, kuwa Kabiri muri Paraiba, mu Majyaruguru ashyira u Burasirazuba bwa Brazil.

Umuvandimwe wa Wagner niwe wazanye iyi farasi

De Lima yagize ati “Iyi farasi yari inshuti magara ya Wagner, bisa nk’aho izi ibyabaye byose ndetse yashakaga gusezera kuri nyakwigendera. Mu nzira tugana aho twashyinguye wabonaga ko ifite agahinda.”

Umwe mu nshuti z’umuryango, Francielio Limiera, yatangaje ko ibyo yabonye bidasanzwe ndetse atari kubyemera iyo bitaza kuba ahari.

Umuganga w’amatungo mu Ishyirahamwe ry’Abatwara Ifarasi muri Brazil, Brazilian Horse Riding Federation, Marcelo Servos, umaze imyaka 20 yita ku mafarasi yatangaje ko bisanzwe ko zijya mu kiriyo cy’abantu bazibaga hafi.

Ifoto yo mu Ugushyingo yashyizwe kuri facebook igaragaza Figuieredo n’ifarasi ye

Yagize ati “ Si ubwa mbere mbona inkuru nk’iyi, kandi nizera ko bibaho. Ni ibintu bishoboka cyane.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa